Ubutabera bw’u Bubiligi bwakoze isaka mu rugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu rwego rw’iperereza ku byaha byo guhisha amafaranga atazwi inkomoko we n'umuryango we bakurikiranweho.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi mu itangazo bwasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira, bwavuze ko habaye amasaka y'uruhurirane yakorewe i Bruxelles no mu yindi mijyi yo mu ntara za Brabant Flamand na Brabant Wallon.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iryo perereza ryatangiye ku busabe bwabwo, rikaba rijyanye n’ibyaha bikekwa byo guhisha amafaranga, nyuma yo kwakira ibirego byatanzwe n’imiryango itegamiye kuri Leta yareze umuryango wa Tshisekedi muri Nyakanga 2025.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru La Libre Belgique avuga ko rimwe muri ayo masaka ryakorewe muri villa ya Tshisekedi iri ku muhanda wa Prince d’Orange, muri Komine ya Uccle mu mujyi wa Bruxelles.
Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwirinze gutanga ibisobanuro birambuye kuri iri perereza, buvuga ko bugomba kurinda ibanga ry’iperereza no kubahiriza ihame ry’uko umuntu aba agifatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamirije icyaha.
Iri perereza rifitanye isano n’ikirego cyatanzwe muri Nyakanga 2025, cyaregwagamo abantu icyenda bo mu muryango wa Tshisekedi n’abo bafitanye isano, bakekwagaho kugira uruhare mu bikorwa bya ruswa, kunyereza umutungo no guhisha amafaranga bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara za Haut-Katanga na Lualaba.
Icyo kirego cyatanzwe n’abanyamategeko Bernard na Brieuc Maingain, bahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta yo mu ntara ya Katanga n’abantu bane bahoze bayobora ikigo cya Leta cya Gécamines, gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC.
Mu barezwe harimo abantu bo mu muryango wa Tshisekedi, barimo abahungu be, abavandimwe, ababyara be n’umugore we, Denise Nyakeru.
Abatanze ikirego bavuze ko bakeka ko hari umutungo ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro wanyerejwe, ukoherezwa mu mahanga cyangwa ugakoreshwa mu bikorwa bishobora kuba binyuranyije n’amategeko.
Isaka ryakozwe kuri uyu wa Gatatu rishobora kuba intambwe nshya muri iri perereza, ariko kugeza ubu Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi ntiburatangaza ibyo abagenzacyaha bashakaga, niba hari ibimenyetso bafashe cyangwa niba hari abantu bafashwe cyangwa babajijwe.



