Igihugu cy'u Bubiligi cyagaragaje ko gikomeje guterwa impungenge n'ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyongera gushimangira ko gusenya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ari ngimbwa ku mahoro arambye.

Ibi byemejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prevot, nyuma yo kwakira Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Ugushyingo 2026.

"Uyu munsi, nahuye na James Swan, Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba n'Umuyobozi wa MONUSCO," ibi ni ibyatangajwe na Prevot, abinyujije kuri X nyuma yo guhura na Swan.

Yakomeje avuga ko u Bubiligi bukomeje guhangayikishwa cyane n'umutekano n'ibijyanye n'ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo, agaragaza ko gusenya imitwe yitwaje intwaro ari ngombwa.
Ati: "Kurinda abaturage, gushyira mu bikorwa neza amasezerano yo guhagarika intambara n'agahenge kubw'ibikorwa by'ubutabazi, ndetse no guhagarika imitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR, byose ni ibintu by'ingenzi kugira ngo amahoro arambye aboneke."

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi yongeyeho ko mu gihe MONUSCO yegereje kongerwa manda mu Kuboza, baganiriye ku buryo ubutumwa bushobora gukomeza gutanga umusanzu muri ibi bikorwa, kandi yongera kwizeza inkunga y'u Bubiligi.

