Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yemeye ko igihugu cye n’inshuti zacyo bari bafite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa habura ubushake bwo kubikora.
Macron yabitangaje mu gihe habura iminsi itatu ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo bibuke ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida w’u Bufaransa ntabwo azitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cy’inumamo, gusa biteganyijwe ko azohereza i Kigali Minisitiri w’Ububanyi w’u Bufaransa, StĂ©phane SĂ©journĂ© kugira ngo amuhagararire.
Perezidansi y’u Bufaransa yatangaje ko ku munsi wo gutangiza icyunamo Perezida Macron azashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho azaba akubiyemo ubutumwa bwibutsa ko “ubwo gutsemba burundu Abatutsi byatangiraga, umuryango mpuzamahanga wari ufite uburyo bwo kubimenya no kugira icyo ukora” ndetse ko “u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside bufatanyije n’inshuti zabwo zo mu burengerazuba bw’Isi na Afurika, gusa ntibugire ubushake”.
Muri Gicurasi 2021 ubwo Perezida Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwo rutayibayemo umufatanyacyaha.
Icyo gihe yavuze ko kuva mu 1990 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu no mu 1993 mu gihe cy’amasezerano ya Arusha yari agamije guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Habyarimana n’ingabo za RPF, u Bufaransa butumvise amajwi yose.
Ati “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko mu gushaka gukumira intambara mu karere, bwagiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwateguraga Jenoside. Mu kwirengagiza intabaza zatangwaga n’ababirebaga, u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu byagejeje ku bibi bikomeye mu mateka, mu gihe bwashakaga kubikumira.”
Yavuze kandi ko no mu 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, umuryango mpuzamahanga wakenerewe amezi atatu “maremare cyane”, ariko utererana “ibihumbi by’Abatutsi b’inzirakarengane bicwaga”.
Macron yanavuze ko ubwo abayobozi batangiraga kwemera ibyabaye, hakurikiyeho imyaka 27 yo kugerageza kwirengagiza ukuri.
Ati “Kwemera ibyabaye n’uruhare twagize, ni ikimenyetso gikomeye kandi kidaciye ku ruhande.”
Icyo gihe kandi yemeye ko u Bufaransa bubereyemo u Rwanda umwenda nyuma y’igihe kirekire cyo guceceka, kandi ngo ni byo byonyine byatanga amahirwe yo kurenga ibyabaye, abantu bagafatanya kureba imbere.


