U Burundi bufitanye n’Imana amasezerano yihariye: Umuvugizi wa Perezida

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Jean Claude Ndenzako yatangaje ko impamvu igihugu cye kitarageramo icyorezo cya Coronavirus ari uko gifite umwihariko wo gushyira Imana imbere.

Ni mu kiganiro yagiranye na BBC, avuga ingamba u Burundi bwafashe mu gukumira iki cyorezo cyugarije akarere n’Isi muri rusange. Ndenzako yavuze ko iki gihugu gikurikiza amabwiriza atangwa n’inzego nka WHO/OMS.

Iki gitangazamakuru cyamubajije niba kuba nta murwayi uragaragara iwabo, ari uko Imana ibakunda, na we asubiza ati: “Wabyemera, utabyemera, u Burundi ni igihugu gifitanye amasezerano yihariye n’Imana. Tubisubiramo, u Burundi ni igihugu gitandukanye n’ibindi kubera ko gishyira Imana imbere.”

Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere Imana irinze iki gihugu ibyorezo n’ibindi bibi byose, kandi ngo izakomeza kukirinda. Abajijwe niba rwa rukundo iki gihugu gikunda Imana ruzatuma iki cyorezo kitabageraho, Ndenzako yavuze ko bidasobanuye ko Coronavirus itagera mu gihugu cyabo, ariko ko n’ubwo yahagera, itaharamba.

Bitandukanye no mu bindi bihugu by’akarere byagezemo iki cyorezo, muri iki gihugu haracyemewe ibikorwa bihuza abantu benshi gusa abaturage basabwa gukaraba intoki, bakirinda gusuhuzanya bahana ibiganza, bakubahiriza ibwiriza ryo kutegerana.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. U Burundi bufitanye n’Imana amasezerano yihariye: Umuvugizi wa Perezida
    Uyu ntawamurenganya kuko ibyo avuga ntabizi ubwenge bwumuntu nyine nuko bukora gusa bibaye byiza ntiyahagera aliko ibyimpamvu.nabireke abarundi sibo basenga kurusha abandi *

  2. U Burundi bufitanye n’Imana amasezerano yihariye: Umuvugizi wa Perezida
    Uyu ntawamurenganya kuko ibyo avuga ntabizi ubwenge bwumuntu nyine nuko bukora gusa bibaye byiza ntiyahagera aliko ibyimpamvu.nabireke abarundi sibo basenga kurusha abandi *

  3. U Burundi bufitanye n’Imana amasezerano yihariye: Umuvugizi wa Perezida
    Wasanga aribyo abasenzi biburundi Imana ikabishyura!Corona nihagere!!

  4. U Burundi bufitanye n’Imana amasezerano yihariye: Umuvugizi wa Perezida
    Wasanga aribyo abasenzi biburundi Imana ikabishyura!Corona nihagere!!

  5. U Burundi bufitanye n’Imana amasezerano yihariye: Umuvugizi wa Perezida
    ahubwo uyu yaravangiwe yumva ko basenga kurusha abanda

  6. U Burundi bufitanye n’Imana amasezerano yihariye: Umuvugizi wa Perezida
    ahubwo uyu yaravangiwe yumva ko basenga kurusha abanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *