U Burundi buravuga ku ngabo zabwo zivugwa ko zaba ziri ku butaka bwa Congo

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yavuze ko nta ngabo z’iki gihugu ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, anyomoza amakuru amaze igihe azivugwaho ko zijya kurwanya imitwe irwanya ubutegetsi bwazo Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu Muvugizi yabwiye BBC ko nta ngabo z’u Burundi ziri mu kindi gihugu mu buryo butazwi. Uyu muyobozi ati “Kereka bisabwe gusa n’Ubumwe bwa Afurika cyangwa Umuryango w’Abibumbye, u Burundi ntibushobora kohereza ingabo mu kindi gihugu.”

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize ingabo za Congo zatangije ibikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu. U Burundi bwashinjwe koherezayo ingabo zabwo ziciye mu majyaruguru y’uburengerazuba.

Uburundi na bwo bushinjwa kohereza ingabo muri Congo zigamije guca intege imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu nka Red Tabara na Forebu. Ni ibirego iki gihugu ntacyo kitahwemye guhakana cyivuye inyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *