Igihugu cy'u Burundi cyamaze gufata icyemezo cyo kubuza kwinjira ku butaka bwacyo abantu baturutse mu bice bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigenzurwa n'Ihuriro rya AFC/M23.
Ibi byemejwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano w’u Burundi, Léonidas Ndaruzaniye, watangaje ko umuntu wese uturutse mu duce tugenzura na AFC/M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), cyangwa uwanyuze muri utwo duce, uzemererwa kwinjira ku butaka bw’u Burundi.
Nk’uko Minisitiri yabivuze, iki cyemezo kiranareba n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri utwo duce.
Ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’abayobozi ba polisi i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, kuri uyu wa Kane ushize nk'uko tubikesha SOS Medias Burundi.


