Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko iki gihugu cyamaze kugura intwaro nshya zirinda ikirere (Air-defense systems), aho eshatu muri eshanu bivugwa ko zashyizwe mu ntara zegereye u Rwanda, mu gihe umubano wa Gitega na Kigali ukomeje kuba mubi.
Amakuru avuga ko izi ntwaro zaguzwe mu Burusiya, ndetse zikaba zarageze mu Burundi nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yagiriye muri icyo gihugu muri Nyakanga 2026.
Lavrov yageze i Burundi ku wa 10 Nyakanga 2026, mu ruzinduko rwari rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati ya Moscow na Gitega.
Impande zombi icyo gihe zagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Muri izi ntwaro eshanu bivugwa ko u Burundi bwaguze, eshatu zashyizwe mu zahoze ari intara za Cibitoke, Kayanza na Kirundo, zose ziherereye mu ntara nshya ya Butanyerera ihana imbibi n'u Rwanda.
Izindi ebyiri bivugwa ko zashyizwe mu bice byo hafi y’umupaka wa RDC.
Kuba igice kinini cy’izi ntwaro cyashyizwe mu bice byegereye u Rwanda bibaye mu gihe umwuka hagati ya Kigali na Gitega umaze igihe uremereye, ndetse no mu gihe Perezida Évariste Ndayishimiye amaze igihe adahisha umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.
Ku wa 24 Mutarama 2024, ubwo yari i Kinshasa muri RDC, Ndayishimiye yeruye ko ashyigikiye umugambi wari watangajwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo gutera u Rwanda hagamijwe gukuraho ubutegetsi no "kubohora urubyiruko rw’Abanyarwanda".
Icyo gihe Ndayishimiye yasubizaga ikibazo cya Mbitsemunda Habyarimana 'Jules Mulumba', wahoze muri FDLR mbere yo kugirwa umuvugizi w’imitwe ya Wazalendo.
FDLR na Wazalendo bombi basanzwe bafatanya n’ingabo z’u Burundi na FARDC mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, aho bahanganye na AFC/M23, umutwe u Rwanda rushinjwa gushyigikira.
Amakuru yizewe avuga ko abayobozi ba FDLR na Wazalendo barimo na Jules Mulumba ubwe bamaze igihe bakorera ingendo mu Burundi.
Ndayishimiye kandi mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango muri 2025, na bwo yeruye ko yiteguye kurasa u Rwanda, ati: "U Rwanda nirushima kurasa i Bujumbura ruciye muri Uvira natwe i Kigali si kure tunyuze mu Kirundo.”
Muri 2025 kandi Ndayishimiye yasabye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi kugira icyo bakora ku Rwanda, ababurira ko bitaba ibyo intambara iri muri RDC ishobora guhinduka "intambara rusange mu karere."
Kugura izi ntwaro kandi ni kimwe mu bikorwa byiyongera ku bindi bikorwa bya gisirikare u Burundi bumaze igihe bukora.
Amakuru avuga ko u Burundi bumaze igihe bukorera ku butaka bwabwo drone z’intambara, bubifashijwemo na kimwe mu bigo byo mu Burusiya. Iki gihugu kandi gikomeje kugura intwaro nyinshi n’ibindi bikoresho bya gisirikare, birimo n’ibyo cyahawe n’u Bubiligi.
U Burundi kandi bukomeje kongera imyitozo y’ingabo zabwo, aho abasirikare barenga 2,000, barimo abari mu mutwe udasanzwe, bivugwa ko bari gutorezwa mu ntara ya Ruyigi ya kera.
Iyi myiteguro yose ibaye mu gihe u Burundi bukomeje kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo zabwo zifatanya na FARDC n’imitwe ya Wazalendo kurwanya AFC/M23.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje guhakana ko rutera inkunga AFC/M23, mu gihe ruvuga ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gifitanye isano n’ibikorwa bya FDLR n’umutekano w’umupaka warwo.



