U Burundi bwatangaje ko budateze kuvanwa muri EAC n’amadeni

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Ezechiel Nibigira, avuga ko u Burundi budateze kuvanwa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kubera imisanzu butarangiza kwishyura muri uwo muryango.

Mu minsi ishize ni bwo hasohotse inkuru zivuga ko u Burundi na Sudani y’Epfo bishobora kwirukanwa mu muryango uhuriwemo n’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, bijyanye no kuba ibyo bihugu byombi byarananiwe kwishyura imisanzu bisabwa nk’ibihugu binyamuryango.

Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ezechiel Nibigira, yavuze ko u Burundi bwatangiye kwishyura imisanzu yabwo kuva ku wa 4 Kanama uyu mwaka, ubwo inama y’abaminisitiri bagize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yateranaga.

Bimwe mu byo iyi nama yigagaho, harimo no kuba uyu muryango ufite ibibazo by’amafaranga kubera ko u Burundi na Sudani y’Epfo bitishyuye imisanzu yabyo uko bikwiye. Ibi bihugu byasabwe kuba byamaze kwishyura imisanzu yose birimo bitarenze ku wa 15 Nzeri uyu mwaka.

Guverinoma y’u Burundi yavuze ko yatangiye kwishyura imisanzu irimo, ariko ikaba izabikora mu byiciro.

Minisitiri Nibigira yabwiye BBC ko icyiciro cya Mbere bishyuye miliyoni 1.4 z’amadorari ku ikubitiro, bakaba bateganya kwishyura andi angana na miliyoni 2.6 mu minsi iri imbere.

Sudani y’Epfo ibereyemo EAC ibirarane bingana na miliyoni 24 z’Amadorai ya Amerika mu gihe uBurundi bwo bwabarirwaga miliyoni zigera ku 8.

Minisitiri Nibigira avuga ko abavuga ko u Burundi bushobora kwirukanwa muri EAC bafite intego zabo, akemeza ko u Burundi budashobora na gato kwemera kuva mumuryango wa Afurika y’Iburasirazuba biturutse ku misanzu bwananiwe kwishyura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *