U Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024, yafashe icyemezo cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda yari imaze umwaka n’amezi atatu ifunguwe.

Amakuru y’ifungwa ry’imipaka aremezwa n’abaturage ku ruhande rw’u Burundi, bakavuga ko abari kugerageza kwinjira mu Rwanda bari gusabwa “guhitamo gusubira inyuma cyangwa gukomeza” ariko mu guhindukira bakazashaka iyo banyura “kubera ko imipaka izaba yarafunzwe.”

Uwaganiriye n’uwiyita KING:UMURUNDI kuri Twitter yunzemo ati: “Batubwiye ngo dukebure Abarundi bari mu Rwanda bashaka kujya mu Burundi ngo batebuke.”

Ikinyamakuru Jimbere cy’i Burundi ku rubuga rwacyo rwa X (Twitter ya kera) cyemeje ko imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda yafunzwe guhera saa saba z’igicamunsi.

Ni amakuru kandi yanemejwe na Mininisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Martin Niteretse, ubwo yari mu nama n’abayobozi b’intara ya Kayanza.

Uyu yavuze ko kiriya cyemezo cyafashwe nyuma y’uko u Burundi busanze bufite “umuturanyi mubi, Perezida Paul Kagame.”

Muri Nzeri 2022 ni bwo Leta y’u Burundi yari yarafunguye imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda, nyuma y’imyaka ibarirwa muri irindwi yari imaze ifunzwe.

U Burundi bwari bwarafunze imipaka nyuma yo gushinja u Rwanda guha ubufasha abashatse guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza wari Perezida wabwo muri 2015.

Kuri ubu imipaka yongeye gufungwa, mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiiye yaherukaga guca amarenga y’uko icyo cyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Ndayishimiye mu ijambo risoza umwaka wa 2023 yagejeje ku Barundi, yashinje u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Yagize ati: “Ku bwacu ntacyo tutari twakoze ngo turebe ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi wahagarara, ndetse n’amahanga yaradushimiye ubwo twafataga icyemezo cyo gufungura umupaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda ngo abenegihugu b’impande zombi bongere kugenderana.”

“Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize bongeye kubona ikiyaga cya Tanganyika, bongeye kubona umukeke n’indagara. None ibyo byiza byose igihugu cy’u Rwanda cyongeye kubisubiza ibubisi.”

Perezida Ndayishimiye icyo gihe yarahiye ko agiye gufata ingamba zoze zishoboka kugira ngo Abarundi badakomeza kwicwa na RED-Tabara yise ibirara.

Ni Ndayishimiye waherukaga nanone gushinja u Rwanda kugaburira, gucumbikira no guha imyitozo y’ubwicanyi uriya mutwe mu mpera z’umwaka ushize wagabye igitero mu gace ka Gatumba Leta y’u Burundi ivuga ko cyiciwemo abantu 20.

Ifunga ry’imipaka risobanura ko umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nyuma y’imyaka ibarirwa muri ibiri ibihugu byombi byongeye kugenderana.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. U Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda
    Asyi wee
    Bafunge bamaze gutera iseseme
    Ubwo bazi
    Ngo nukutwangisha kagame
    They are stupid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *