U Burundi ku mwanya wa 2 mu bihugu 10 bya Afurika byageragejwemo Coups d’Etat nyinshi

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022 Ingoro ya Perezida Umaro Sissoco Embalò wa Guinée-Bissau yagabweho igitero cy’abo yavuze ko bashakaga kumuhirika ku butegetsi, cyakora cyo iyo Coup d’Etat iza gupfuba.

Abantu 11 ni bo Minisiteri y’Itumanaho muri kiriya gihugu yatangaje ko baguye muri icyo gitero.

Coup d’Etat yageragejwe muri iki gihugu cyahoze cyarakoronijwe na Espagne yari iya munani ikigeragejwemo kuva cyabona ubwigenge mu 1974, ikaba kandi iya 214 yari igeragejwe ku mugabane wa Afurika kuva mu 1952.

Muri Guinée-Bissau habaye igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu gihe nta byumweru bibiri byari bishize uwari Perezida wa Burkina, Faso Roch Marc Christian Kaboré, ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare.

Coup d’Etat yo muri Burkina Faso yo yabaye yiyongera ku yabaye muri Guinée-Conakry muri Nzeri umwaka ushize yasize Alpha Condé wari Perezida w’icyo gihugu ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe barangajwe imbere na Col Mamady Doumbouya.

Muri 2020 bwo Ibrahim Boubakar Keita wari Perezida wa Mali yahiritswe ku butegetsi na Col Asmi Goïta, mu gihe mbere yaho Omar Al Bashir wari Perezida wa Sudani na we yahiritswe n’Igisirikare.

Mu byinshi mu bihugu byageragejwemo za Coup d’Etat zigakunda ndetse n’ibyo uwo mugambi wapfubye si bwo bwa mbere zari zibayemo.

Ibyinshi mu bihugu bya Afurika byagiye bisogongera kuri iki cyiiza, gusa hari 10 byahuye na cyo kenshi ari na byo twabakusanyirije muri iyi nkuru.

Ibihugu 10 bya Afurika bimaze kugeragezwamo Coups d’état nyinshi kurusha bindi

10. Bénin

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika kimaze kugeragezwamo Coups umunani zirimo esheshatu zose zakunze.

Coup d’Etat yageragejwe bwa mbere muri iki gihugu ni iyo mu 1963 ubwo Christophe Soglo yafataga ubutegetsi bw’icyahoze ari Repubulika ya Dahomey abuhiritseho Hubert Maga.

Iya nyuma yageragejwe muri Bénin n’iyo muri 2020 yapfubye ubwo agatsiko k’abasirikare bashakaga guhirika ku butegetsi Perezida Patrice Talon gusa umugambi wabo ugatahurwa hakiri kare.

9. Guinée-Bissau

Iki gihugu muri kimaze kugeragezwamo Coup d’Etat umunani zirimo enye zakunze.

8. Mali

Iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kimaze kugeragezwamo Coups umunani, zirimo eshanu zakunze. Iheruka ni iyo muri 2020 yashyize iherezo ku butegetsi bwa IBK.

7. Nigeria

Iki gihugu na cyo kimazeyk geragezwamo Coups umunani zirimo esheshatu zakunze. Coup d’Etat iheruka muri Nigeria ni iyo mu 1993.

6. Burkina Faso

Iki gihugu cy’impirimbanyi Thomas Sankara kimaze kugeragezwamo Coups icyenda, zirimo imwe yonyine yapfubye.

Coup d’Etat yo muri Mutarama uyu mwaka yakorewe Perezida Kaboré ni yo iheruka kuba muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

5. Comores

Ibi birwa biherereye mu nyanja y’Abahinde bimaze kugeragezwamo Coups icyenda zirimo enye zaciyemo.

4. Sierra Leone

Iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba kimaze kugeragezwamo Coups 10 zirimo eshanu zakunze.

3. Ghana

Iki gihugu kuri ubu gifatwa nk’icya mbere muri Afurika cy’intangarugero muri Demukarasi, gusa mu myaka yashize cyakunze kurangwa na za Coup d’Etat.

Ghana yageragejwemo Coup 10 zirimo byo shanu zakunze.

2. U Burundi

Iki gihugu yo mu majyepfo y’u Rwanda kimaze kugeragezwamo Coups 11 zirumo eshanu zakunze. Coup d’Etat iheruka kugeragezwa mu Burundi ni iyo muri 2015 yapfubye.

1. Sudani

Sudani yihariye mu kurangwamo Coup d’Etat nyinshi kuko yageragejwemo 17, zirimo esheshatu zakunze.

Iheruka muri iki gihugu ni iyo muri 2019 yashyize iherezo ku myaka 30 Omar Al Bashir yari amaze ategeka kiriya gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *