Umuryango Mpuzamahanga Transparency International urwanya ruswa n’akarengane, muri Mutarama uyu mwaka wasohoye raporo igaragaza uko ibihugu by’Isi bihagaze mu guhangana na ruswa.
Raporo y’uwo muryango yerekana ko igihugu cya Somalia ari cyo kiza ku isonga mu kumungwa na ruswa ku mugabane wa Afurika, mu gihe u Burundi na bwo buza mu myanya 10 ya mbere.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika mu kumungwa na ruswa:
10. Chad
Ku bwa Transparency International, kuba Chad ari igihugu gikunze kuvumburwamo uduce dukungahaye kuri peteroli, byatumye icyo gihugu gikunda kurangwamo intambara z’urudaca ndetse na ruswa.
Uriya muryango uvuga ko amafaranga aturuka muri peteroli akoreshwa nabi na Guverinoma ya Chad igahitamo kuyashora mu gisirikare.
Leta ya Chad yashyizeho ingamba zo guhangana na ruswa, gusa imiryango mpuzamahanga mahanga ivuga ko nta muhate ugaragara abategetsi ba kiriya gihugu bashyira mu kuyihashya.
9. U Burundi
Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane uvuga ko ruswa yugarije u Burundi ihemberwa n’ibindi bibazo, birimo guhonyoza uburenganzira bwa muntu n’ubw’itangazamakuru.
Cyakora cyo n’ubwo u Burundi bwamunzwe na ruswa, kuva muri 2018 bukomeje gutera intambwe kubera ko bwiyongeyeho amanota 19.
Perezida Evariste Ndayishimiye by’umwihariko, ruswa n’akarengane biri mu byo yiyemeje kwitaho ubwo yarahiriraga kuyobora u Burundi muri Kamena uyu mwaka.
8. Congo
Transparency International ivuga ko ruswa yugarije Congo ishingiye ku makimbirane y’imitungo kamere ya kiriya gihugu. Uriya muryango uvuga ko mu kibaya cya Congo ari hamwe mu harangwa amashyamba kimeza akomeye ku Isi, gusa akaba akomeje kwangizwa kubera ruswa yamunze bamwe mu bategetsi ba kiriya gihugu.
7. RDC
TI ivuga ko Perezida Felix Tshisekedi yarazwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamunzwe na ruswa, bijyanye n’amakimbirane ahitana ubuzima bwa benshi akunze kurangwa muri kiriya gihugu.
Hejuru y’ibyo ngo hiyongeraho kuba nta buryo bw’imikorere Leta yashyizeho mu rwego rwo kurandura ruswa.
6. Libya
Transparency International ivuga ko ruswa yugarije Libya ishinze imizi ku butegetsi bwa Muammar Gadaffi bivugwa ko ubutegetsi bwe bwagiye buhabwa za miliyari z’amadorali, kugira ngo businyane amasezerano yerekeye iby’ingufu n’ibigo bitandukanye.
Nyuma y’urupfu rwa Gadaffi rwabaye muri 2011 Libya yakomeje kumungwa na ruswa, cyane igipolisi cyayo gishinjwa ibyaha bifitanye isano na ruswa nk’ubujura, kunyereza imitungo, icyenewabo n’ibindi.
5. Guinea Bissau
Ruswa ivugwa muri iki gihugu kiri mu bikennye muri Afurika, ishingiye ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Muri Guinea hari za Komisiyo zishinzwe kurwanya ruswa, gusa bivugwa ko nta bushobozi zifite zo kurwanya abarya n’abatanga ruswa bazirusha imbaraga.
4. Guinée Equatoriale
Guinée Equatoriale iri mu bihugu bifite ubukungu bukomeye, gusa ruswa yamunze iki gihugu bivugwa ko ishinze imizi ku bategetsi bacyo banyaga abaturage imitungo kamere yabo.
Ruswa kandi muri GuinĂ©e ishingiye ku ngengo y’imari yayo, dore ko kuva muri 2008 nta nota na rimwe igihugu kiraronka mu gutegura ingengo y’imari ihamye.
3. Sudani
TI ivuga ko ruswa muri Sudani iri mu nzego zose za Guverinoma. Urugero ngo nk’abakozi ba Leta baka abaturage bituga kugira ngo babahe serivisi, ibigo by’ubucuruzi bikandikwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibirenze ibyo ukaba usanga abakozi ba Guverinoma bafite imigabane itemewe n’amategeko mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye.
2. Sudani y’Epfo
Ruswa muri iki gihugu kikiri gito kurusha ibindi ku Isi na ho ivugwa mu nzego zose.
Bivugwa ko muri Sudani y’Epfo abafitanye isano n’abaziranye n’abayobozi bakomeye ari bo bakora bagatera imbere, ibirenze ibyo ubutabera bwa kiriya gihugu na bwo bukaba bugaragaramo ruswa cyane.
1. Somalia
Ruswa ivugwa muri Somalia ishingiye ku mutekano muke umaze igihe urangwa muri kiriya gihugu, Transparency International ikavuga ko abakozi ba Guverinoma bamunzwe na ruswa bagirira faveri ibikorwa butemewe ku bwa ruswa.
Somalia kandi ngo nta murongo w’imikorere yo guhangana na ruswa igira, bikaba impamvu nyamukuru mu idindira ry’iyerambere ryayo.


