U Burusiya bwagabweho igitero cy’iterabwoba, Ndayishimiye atanga Putin kukivugaho

Sangiza iyi nkuru

Abantu babarirwa muri 40 bapfuye abandi barenga 140 barakomereka, ubwo abantu bitwaje intwaro bagabaga igitero cy’iterabwoba ahaberaga igitaramo mu mujyi wa Moscow.

Ni igitero cyagabwe ahitwa Crocus City Hall mu gace Krasnogorsk, aho itsinda rikomeye mu muziki w’u Burusiya ryitwa Piknik ryakoreraga igitaramo ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya bigendeye ku makuru byahawe n’Urwego Rushinzwe umutekano muri kiriya gihugu ni rwo rwemeje ko abantu 40 bapfuye, na ho ababarirwa mu 140 barakomereka.

Abagizweho ingaruka na kiriya gitero barimo abana.

Kugeza ubu haracyari urujijo ku baba bagabye kiriya gitero.

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ubinyujije ku rubuga rwa Telegrame wigambye ko abarwanyi bawo ari bo bakigabye, ndetse ko “bamaze kuva amahoro” ku butaka bw’u Burusiya.

Amashusho yagiye hanze yerekana abagabo bitwaje intwaro barasa mu baturage bahungaga bagerageza gukiza amagara yabo, ndetse bikekwa ko banabarashemo igisasu kuko ahagabwe kiriya gitero humvikanye iturika.

Ibiro Ntaramakuru TASS byatangaje ko nyuma ya kiriya gitero Ingabo zidasanzwe z’u Burusiya zahise zitangira guhiga bukware ababa bakigizemo uruhare.

U Burusiya bwagabweho iki gitero mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaherukaga gutanga umuburo w’uko ibyihebe bimaze iminsi bigitegura.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi hagati aho yabaye mu ba mbere bihutiye kwamagana kiriya gitero na mbere y’uko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya agira icyo agitangazaho.

Ndayishimiye mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Turamagana twivuye inyuma igitero cy’iterabwoba cy’i Moscow cyiciwemo abaturage b’inzirakarengane kikanakomeretsa abandi”.

“Ndihanganisha imiryango yagizweho ingaruka nkanifuriza gukira vuba abakomeretse”.

Ndayishimiye yabwiye u Burusiya ko u Burundi bwifatanyije na bwo mu bihe bikomeye bwinjiyemo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Burusiya bwagabweho igitero cy’iterabwoba, Ndayishimiye atanga Putin kukivugaho
    Varisto araza kuvuga ko igitero cyagabwe mubu Russia arabanyarwanda bakigabye.

  2. U Burusiya bwagabweho igitero cy’iterabwoba, Ndayishimiye atanga Putin kukivugaho
    Habuze gato ngo Neva yemeze ko ari Red Tabara bafatanyije na Islamic states kurasa mu Burusiya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *