Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yahagaritse amafi mato yo mu bwoko bwa Tilapia yinjizwaga mu gihugu kubera icyorezo cya TiLV gikomeje kwibasira amafi ya buriya bwoko mu bihugu bitandukanye. Itangazo MINAGRI yasohoye ku wa Kane w’iki cyumweru, rivuga ko amafi mato yo mu bwoko bwa Tilapia ahagaritswe kwinjizwa mu gihugu, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo. Iri tangazo rikomeza rivuga ko uzafatwa yinjije mu gihugu ibyana by’amafi nta ruhushya abifitiye, azahanwa nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ndetse n’ibiteganywa n’itegeko rijyanye no kurwanya no kurinda indwara z’ibyorezo inyamaswa zo mu Rwanda. Iyi Minisiteri kandi irakangurira aborozi b’amafi gufata ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo, birinda korora amafi batazi aho yaturutse. Barakangurirwa kandi kwirinda kugurana amafi, kwirinda gutizanya ibikoresho ndetse no kugirira isuku ibyuzi byabo. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, avuga ko uwaba yifuza kuzana mu Rwanda ubundi bwoko bw’amafi mato agomba kubisabira uruhushya muri MINAGRI. Dr. Solange Uwituze, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi n’ubushakashatsi ku nyamaswa mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yabwiye The New times ko kiriya cyorezo kidashobora kwandurwa n’abantu. Uwituze avuga ko ibihugu byamaze kugaragaramo icyorezo cya TiLV birimo Colombia, Ecuador, Misiri, Israel, Indonesia, Thailand, Mexico, Philippines, Malaysia, Peru, Ubuhinde na Tanzania. Ibindi bihugu bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’iki cyorezo, birimo Algeria, Bahrain, Bangladesh, Ububiligi, u Burundi, Canada, Ubushinwa, Congo, El-Salvador, Ubudage, Guatemala, Ubuyapani, Jordan, Laos, Mozambique, Myanmar, Nepal, Nigeria, Pakistan, Romania n’u Rwanda. Hari kandi Arabia Saoudite, Singapore, Afurika y’Epfo, Sri Lanka, Ubusuwisi, Togo, Tunisia, Turkey, Turkmenistan, Uganda, Ukraine, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ubwongereza, Leta zunze ubumwe za Amerika, Vietnam na Zambia. Icyorezo cya TiLV kirangwa no gupfa umusubirizo ku mafi yo mu biyaga, ibyuzi ndetse n’imigezi. Hari kandi ubwo amafi ahinduka umutuku ubundi agapfa yavuyeho impu. Mu gihe aborozi baba babonye bimwe muri ibi bimenyetso, barakangurirwa kubimenyesha urwego rushinzwe ubworozi rubegereye cyangwa bakabimenyesha umuyobozi ushinzwe uburobyi muri MINAGRI. Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kigaragaza ko ingano y’amafi yinjizwaga mu Rwanda aje kororwa ari 5000 gusa. Amafi ya Tilapia aza ku isonga mu mafi aribwa cyane hano mu Rwanda no mu bihugu duturanye nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ikigo RAB kigaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wanganaga na Toni 31,465 mu mwaka ushize, gusa ingano yakenewe akaba ari Toni 112,000.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI)



2 Responses
U Rwanda mu bihugu bifite ibyago byo kwibasirwa n’icyorezo cya TiLV
ngentazondya.
U Rwanda mu bihugu bifite ibyago byo kwibasirwa n’icyorezo cya TiLV
ngentazondya.