Bwiza

U Rwanda na Jamaica byasinye amasezerano y'ubufatanye mu by'imari n'imigabane

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 27 Mutarama 2026 saa 13:58
U Rwanda na Jamaica byasinye amasezerano y'ubufatanye mu by'imari n'imigabane

Isoko ry’Imari n'Imigabane mu Rwanda (RSE) ryashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) n’Isoko ry'Imari n'Imigabane rya Jamaica (JSE), ashyiraho ubufatanye bufatika mu guteza imbere isoko, kubaka ubushobozi, no guhanga udushya, hibandwa ku hari amahirwe yo gushora imari.

 

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abarimo Andrew Michael Holness, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Hon. Fayval Williams, Depite akaba na Minisitiri w’Imari n’Abakozi ba Leta muri Jamaica, Livingstone Morrison, Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n’Imigabane rya Jamaica, n’Umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n’Imigabane ry'u Rwanda, Pierre Celestin Rwabukumba.

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, binyuze muri aya masezerano amasoko yombi azafatanya mu bijyanye no guhana ubumenyi, guhugura abakozi, muri gahunda zo guteza imbere isoko.

Intego ni ugukomeza amasoko yombi, ari ko hanashakishwa imikoranire n'andi masoko muri Afurika no muri Karayibe by'umwihariko.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.