Leta y’u Rwanda yatangaje ko iri gukorana n’abayobozi ba Tanzania, mu rwego rwo kuvugutira umuti igisa n’imyigaragambyo iri gukorwa n’abashoferi batwara amakamyo yo muri Tanzania batishimiye ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19. Amashusho yiriwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa kabiri ku wa 05 Gicurasi, yerekana abashoferi bo muri Tanzania bakora igisa n’imyigaragambyo, bamaganaga amabwiriza yashyizweho n’uruhande rw’u Rwanda ko umushoferi uvuye muri Tanzania atagomba kwambuka umupaka wa Rusumo, ko ahubwo azajya aha ikamyo umushoferi wo ku ruhande rw’u Rwanda akaba ari we uyerekeza i Kigali hagamijwe gukumira icyorezo cya Coronavirus. Mu mashusho abashoferi ba Tanzania bagaragara babuza amakamyo atwawe n’Abanyarwanda gutambuka ari na ko batera hejuru babwira abashoferi bava mu Rwanda amagambo menshi. Umwe mu bashoferi yumvikana agira ati “Kila siku Watanzania wana Coorona, Je, kwa nini unakuja kwetu kwenye Corona? Na wenyewe wabaki kwao. Leo madereva wote wamegoma.” Mu Kinyarwanda ati “Buri munsi ngo Abanya-Tanzania dufite Corona, Kuki buri munsi uza iwacu ahari Corona? Nabo nibagume iwabo. Uyu munsi abashoferi bose bigaragambije.” Mu gushakira umuti iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze, Lt. Col De Mpunga Tharcisse, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izi kiriya kibazo, ikaba iri gukorana na Tanzania mu rwego rwo kugishakira umuti. Aganirira na RBA yagize ati ” Guverinoma izi uko ibintu bimeze. Nk’uko ushobora kuba ubizi, igihugu cyashyizeho ingamba zo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Mu minsi yashize, twabonye ubwiyongere bw’abashoferi bwambukiranya imipaka banduye, haba mu Rwanda no mu mahanga.” Yakomeje agira ati “Twashyizeho ingamba zo guhagarika ikwirakwira ryambukiranya imipaka ariko tutabujije ibicuruzwa kwinjira. Biragaragara ko bamwe mu bashoferi batishimiye ingamba nshya zavugaga ko bashyikiriza amakamyo yabo bagenzi babo bo mu Rwanda bagombaga kugeza ibicuruzwa aho bigomba kujya.” Ku bijyanye n’imyitwarire yagaragajwe n’abashoferi bo muri Tanzania, Dr Mpunga yavuze ko ari ibisanzwe ko abashoferi batishimira ingamba nshya, gusa abasaba ko bagomba kumva akamaro ko kurinda abaturage COVID-19. Yagize ati” Turumva ibibazo byabo ariko bahawe icyizere ko imodoka zabo n’ibicuruzwa byabo bizaba bifite umutekano. Twabahaye ubundi buryo bwiza. Ubu tuvugana, twaganiriye n’abatwara abantu n’abacuruzi bo muri Tanzania bavuga ko batishimiye ko amakamyo yabo n’ibicuruzwa byabo bishyikirizwa abandi bashoferi. ” Ku ngingo yo kubahiriza ibyasabwe n’abashoferi bo muri Tanzaniya, Dr. Mpunga ati “Basabye ko bohereza abashoferi babo bizeye mu Rwanda bakaba hano, bagomba kwakira bagenzi babo ku mupaka bakajyana amakamyo aho berekeza. Twabemereye kubikora. Tumaze kwakira bamwe mu bashoferi mu gihugu.” Mirongo icyenda ku ijana (90%) by’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga byinjirira ku Mupaka wa Rusumo bivuye ku cyambu cya Dar Es Salaam, gusa kuba kuri uriya mupaka haragaragaye ubwandu bwinshi bwa Coronavirus byatumye u Rwanda rufata kiriya cyemezo, n’ubwo Abanya-Tanzania batakishimiye.



2 Responses
U Rwanda na Tanzania bagiye gukemura amakimbirane avugwa hagati y’abashoferi bo mu bihugu byombi
Arikorero ibibintu byarikuba byiza twabibamenyesheje nabo mbere kuko nabobyarabarebaga.
U Rwanda na Tanzania bagiye gukemura amakimbirane avugwa hagati y’abashoferi bo mu bihugu byombi
Arikorero ibibintu byarikuba byiza twabibamenyesheje nabo mbere kuko nabobyarabarebaga.