Inama yahuje abayobozi ku ruhande rwa Tanzania n’u Rwanda, yanzuye ikurwaho ry’icyemezo cyari cyarafashwe na Leta y’u Rwanda cy’uko umushoferi uvanye ibicuruzwa muri Tanzania abizanye mu Rwanda ataba ari we ubihageza, nyuma yo kutishimirwa n’abashoferi bo muri Tanzania.
Ni inama yabaye ku wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yari igamije gushakira umuti igisa n’imyigaragambyo yari yakozwe n’abashoferi bo muri Tanzania yanatumye ibicuruzwa byinshi byagombaga kuza mu Rwanda bihera ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Leta y’u Rwanda yasohoye ku munsi w’ejo, yavuze ko ibihugu byombi byemeranyije “Gukuraho icyemezo cyo kuguranira abashoferi ku mupaka wa Rusumo kandi bigahita bitangira kubahirizwa.”
Itangazo rivuga ko ibicuruzwa bizajya bihagarara ku mupaka akaba ari ho bitwarirwa, uretse amakamyo atwaye peteroli n’ibicuruzwa bishobora kwangirika vuba azajya yemererwa kwambuka. Aya makamyo azajya yemererwa gukora hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo n’iz’umugoroba kandi akaba agomba guherekezwa n’abashinzwe umutekano.
U Rwanda rwari rwafashe icyemezo cy’uko abashoferi bajya bagurana amakamyo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bijyanye n’uko byari byagaragaye ko hari uruhare runini abashoferi bagira mu ikwirakwira ryayo.
Mu gihe icyemezo cyari cyafashwe cyamaze gukurwaho kandi icyorezo kigihari, mu rwego rwo kugira ngo kidakwirakwira hanzuwe ko gupimira abashoferi Covid-19 ku mupaka biba itegeko, kandi bigashyigikirwa na Leta ya Tanzania.
Ku ngingo ijyanye n’abatwara amakamyo yikoreye peteroli n’ibicuruzwa bishobora kwangirika vuba, u Rwanda rwemeye ko rugomba kwita ku bikoresho bizajya byifashishwa mu kubapima Coronavirus.
Gupima abashoferi bigomba kujya bikorwa buri joro, bijyanye n’urugendo rurerure ruri hagati ya Rusumo na Dar es Salaam.
Ibihugu byombi kandi byemeranyije ko bigomba kuvugana mbere yo gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yerekeye abatwara amakamyo yikorera ibicuruzwa yashyizweho, mu rwego rwo kwirinda Covid-19 ishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’igihugu byombi.
Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko icyorezo cya Virusi ya Corona kiri kugabanyuka mu Rwanda, dore ko hashize iminsi ibiri nta murwayi wacyo ugaragara, mu gihe abantu 177 bamaze kugikira. Abakikirwaye kuri ubu ni 110.
Tanzania yo iheruka gushyira ahagaragara imibare y’abanduye Covid-19 habarurwa abarwayi bayo 480, barimo 16 yari imaze kwica.



2 Responses
U Rwanda na Tanzania byakuyeho icyemezo cyo guhinduranya abashoferi b’amakamyo
Byiza cyane….ibi bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kwita ku neza y’abanyagihugu.
U Rwanda na Tanzania byakuyeho icyemezo cyo guhinduranya abashoferi b’amakamyo
Byiza cyane….ibi bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kwita ku neza y’abanyagihugu.