U Rwanda nta mwanya rufite wo gusubiza ku makuru ahora agaruka- Nduhungirehe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda nta mwanya rwabona wo gusubiza ku makuru avuga ko iki gihugu cyaba cyarifashishije Kompanyi yitwa NSO Group mu kimviriza abatavuga rumwe nacyo hagamijwe “kubagirira nabi.

Bamwe mu batavuga rumwe na leta y’u Rwanda bavuga ko ‘software’ ya Pegasus yifashishijwe mu kubaneka.

BBC yabajije Nduhungirehe icyo atekereza ku bivugwa n’aba batavugarumwe asa n’usubiza ko aya amakuru asanzwe agarukwaho kenshi, bityo ko nta mwanya yayaha.

Yagize ati “ U Rwanda nta mwanya rufite wo gusubiza ku makuru ahora agaruka buri myaka ibiri, itatu.”

Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe na Laboratwari yitwa Citizen Facebook Inc, ifite urubuga rwa WhatsApp, mu ntangiriro z’iki cyumweru yareze NSO Group, ikigo cyo muri Israel gishinjwa gukora ‘Pegasus’ yinjizwa muri telephone z’abantu batabizi ikajya itanga amakuru yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *