Ibihugu bitanu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, bigiye guhurira i Lusaka muri Zambia mu nama igamije guhuza ingamba zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iyi nama iteganyijwe ku wa 18 Ukwakira, izahuza ba minisitiri b’ingabo b’ibihugu bigize Itsinda rishinzwe guhuza no kugenzura ibikorwa by’umutekano mu karere, rizwi nka Groupe de contact et de coordination.
Izaba ku bufatanye n’Ibiro by’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL).
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, ni we watangaje iby’iyi nama ubwo yagezaga ku Kanama k'Umutekano ka Loni amakuru y'uko umutekano wifashe mu karere, by'umwihariko muri RDC.
Yavuze ko izasuzuma umushinga w’amabwiriza ngenderwaho ku kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga.
Huang Xia yavuze ko ayo mabwiriza agamije kongera ubufatanye bw’ibihugu birebwa n’ikibazo cy’umutekano, kugira ngo birusheho guhangana n’imitwe nka FDLR, ADF na RED-Tabara, hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga ikorera muri aka karere.
Usibye u Rwanda, RDC n'u Burundi, ibindi bihugu bizitabira iriya nama ni Uganda na Tanzania.
Iyi nama igiye kuba mu gihe RDC, u Rwanda n’u Burundi byagiye bishinjanya ibijyanye no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere.
Mu burasirazuba bwa RDC, ADF ikomoka muri Uganda ikomeje kugaba ibitero byica abaturage, mu gihe FDLR na RED-Tabara na byo biri mu mitwe Loni igaragaza ko ikeneye guhangana na yo binyuze mu bufatanye bw’ibihugu.
Iyi nama kandi izaba mu gihe hari impaka ku buryo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington ajyanye n’umutekano hagati ya RDC n’u Rwanda.
Kinshasa iherutse gutangaza ko yasinyanye amasezerano ajyanye no kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubakura mu mirwano no kubashyira ahantu hagenwe.
Leta ya RDC ivuga ko iyo gahunda iri mu rwego rwo kubahiriza ibyo yiyemeje mu masezerano ya Washington, mu gihe u Rwanda rugaragaza impungenge ku buryo ibyo bikorwa bishobora gushyirwa mu bikorwa.
Nubwo intego y’inama ya Lusaka ari ugushimangira ubufatanye mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ibizayivamo bizaterwa n’uburyo ibihugu bizumvikana ku mabwiriza azagenga kwambura intwaro iyo mitwe, kuyikura mu mirwano no gucunga neza umutekano wambukiranya imipaka.



