eoovxd8xmaema6e.jpg

U Rwanda ruri gusuzuma icyifuzo cy’Abanyamerika badashaka gusubira iwabo

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda iravuga ko irimo gusuzuma ubusabe bw’Abanyamerika bifuza ko u Rwanda rwababera igihugu nabo bakarubera abaturage beza kuko batifuza gusubira iwabo.

Aba Banyamerika bavuga ko biteguye kubera u Rwanda abaturage beza kandi b’ingirakamaro bakavuga ko batifuza gusubira muri Amerika kubera ibibazo byari bibabangamiye nk’uko bavuga.

Umwe muri bo, Imahkus Okofu uzwi nka mama One Africa, nubwo yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse agakurirayo, ku myaka 79 y’amavuko, ni umwe mu Banyamerika babarirwa hagati ya 15 na 20 bifuza ko u Rwanda rwababera igihugu nabo bakakibera abaturage nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Yagize ati “Navuye muri Amerika muri 1990 mpunze irondaruhu n’amahirwe make y’imikorere. Ariko ikibabaje ni uko mu myaka yose namaze nzenguruka Isi njya muri Amerika y’epfo, muri za Karayibe n’ahandi, ntigeze ntekereza kugera muri Afurika kubera isura mbi Afurika ihabwa kuva kera.

Uyu akomeza agira ati: “Umuntu umwe ni we wanganirije ambwira ukuri mbona gufata icyemezo ndaza, kandi nkubwije ukuri nakubiswe n’inkuba ngeze muri Ghana. Nasanze iyo menya ko ari uku Afurika yahoze cyangwa imeze nari kuba naraje kera cyane. Ndabizi benshi muri mwe murifuza kujya muri Amerika, ariko icyo nababwira nimugende mwirebere nyuma mugaruke iwanyu mukore ibikwiye kuko benshi muri mwe iyo mugiye muri Amerika ntimugaruka ngo mubwire abo mwasize mu rugo akaga mwahuye na ko.”

eoovxd8xmaema6e.jpg

Mugenzi we, Marsha Favis, kimwe n’umuryango we, na we ni umubyeyi uvuga ko atifuza gusubiza amaso inyuma ngo kuko nyuma yo kugera mu Rwanda yasanze abatabizi bicwa no kutabimenya.

Ati: “Ntabwo abantu hano bashobora kwiyumvisha akaga twanyuzemo! Ndabizi iki gihugu na cyo cyanyuze mu bihe bigoye ariko n’abirabura bo muri diaspora bakeneye isanamitima kandi hano ni ahantu ho gukirira kuko biratangaje uburyo abantu bomoranye ibikomere bakongera kuba umwe. Rero natwe ibyo ni byo dukeneye tukava muri Amerika aho ubwirwa ko uri umunyamahanga, ko nta gaciro ufite cyangwa ntacyo umaze.”

Akomeza agira ati: “Twaje twumva twikoreye umutwaro uremereye, turakaye ariko ukigera mu Rwanda ubwo burakari buhita bushira ukumva umutima uraruhutse, mbese ugahita utangira gukira ibikomere. Mfite urutonde rurerure rw’ibyo nifuza ku gihugu, ku muyobozi kandi nasanze Perezida Paul Kagame abyujuje byose. Imiterere y’ikirere na yo nayirebyeho ndeba ibihugu nka Ghana, Nigeria na Gambia ariko nsanga ibyo byose bitujuje ibyo nifuzaga ahubwo u Rwanda ari cyo gihugu nyacyo nari nkeneye.”

Kuri Imahkus Okofu avuga ko we na bagenzi be bashaka gukorera ubucuruzi mu Rwanda, ahantu babona hari amahoro n’ituze.

Ati “Yaba njye yaba n’abandi mwabonye turi kumwe icyo twifuza ni ukubana mu mahoro tugakora ubucuruzi n’indi mirimo. Dufite ubumenyi n’impano zitandukanye dushaka ko dusangira ntabwo tuzanywe no kugira icyo dutwara ahubwo turifuza kugendana namwe. Dufite byinshi byo guha umugabane wacu kandi twishimiye ko u Rwanda rudutegeye amaboko kandi twishimiye kubasangiza ibyo dufite.”

Bavuga ko bifuza gutaha ku butaka bw’abakurambere babo by’umwihariko bakaba bifuza kuba abaturage bakorera mu Rwanda kandi bafite ibyangombwa by’u Rwanda.

eoovxd4xcauui9w.jpg

Hagati aho, mu gihe icyifuzo cyabo kigisuzumwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh avuga ko basabwa gukurikiza amategeko agenga abanyamahanga mu Rwanda.

Ati “Ngira ngo abantu babyigaho ariko ubu baca mu nzira zisanzwe twemeje iyo umuntu asaba ubwenegihugu no kuba mu gihugu cyacu. Ariko nyine bafite na benewabo bashaka kuza ndetse ngira ngo igihugu nka Ghana cyatangiye porogaramu yo kubakira ”Coming back to Africa” ni umushinga munini wabo, bazana n’amafaranga menshi cyane n’ubumenyi twese twifuza. Ariko nka benewacu b’Abanyafurika nyine turabishimiye ntabwo twabasubiza inyuma.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko kugeza ubu abasaga 100 bamaze kuyigezaho icyifuzo nk’iki. Aba basaba kuba abenegihugu b’u Rwanda barimo ibyiciro 2. Icy’abafite ubumenyi bwihariye bitewe n’ibyo bize n’icy’abashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Rwanda ruri gusuzuma icyifuzo cy’Abanyamerika badashaka gusubira iwabo
    None ko mbona ari abanyamahanga ! Abanyarwanda bo muri Amerika ubavanye he ?

  2. U Rwanda ruri gusuzuma icyifuzo cy’Abanyamerika badashaka gusubira iwabo
    None ko mbona ari abanyamahanga ! Abanyarwanda bo muri Amerika ubavanye he ?

  3. U Rwanda ruri gusuzuma icyifuzo cy’Abanyamerika badashaka gusubira iwabo
    Dennis we genda usi kwandika amakuru kabisa

  4. U Rwanda ruri gusuzuma icyifuzo cy’Abanyamerika badashaka gusubira iwabo
    Dennis we genda usi kwandika amakuru kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *