Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko kuba uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Faustin Twagiramungu asaba Abanyarwanda kujya mu nyeshyamba za FLN ari mu Bubiligi ari ibintu bitemewe.
Mu mashusho yakwirakwiye mu minsi ishize, Twagiramungu, Perezida Wungirije w’ishyaka MRCD/Ubumwe rifite Ingabo zitwa FLN, avuga ko akangurira Abanyarwanda kujya muri izo ngabo by’umwihariko urubyiruko.
Kuri iyi ngingo,Nduhungirehe avuga ko bitemewe kuba umuturage cyangwa undi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi yakwicara agatangira gukiwrakwiza ubutumwa buhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.
Ati ” Ntibyemewe ko umuturage w’Ububiligi cyangwa ufite ubwenegihugu bwabwo yakwicara agatangira gukangurira Abanyarwnda kujya mu mitwe y’inyeshyamba n’iy’iterabwoba ari ku butaka bw’ahandi. Ibi yarabikoze rwose ku karubanda ndetse bigaragara.”
Amasezerano mpuzamahanga y’Uburayi ku burenganzira bwa muntu mu 1950. mu ngingo yayo ya 17 avuga ko ” Icengezamatwara ry’intambara ribujijwe.”
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Amategeko, Dr Muleefu Alphonse yabwiye TNT dukesha iyi nkuru ko Twagiramungu akwiye gukorwaho iperereza.
Inyeshyamba za FLN ni zo zishinjwa kugira uruhare rw’ibitero byabereye Nyabimata, muri Nyungwe ndetse no mu Bweyeye. Zangiye zangiza imitungo y’abaturage ndetse bamwe zirabica. Uyu mutwe wa FLN kandi ufatwa nk’uwiterabwoba ku ruhande rw’u Rwanda.
Faustin Twagiramungu ni Perezida w’Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA yihuje na MRCD ya Paul Rusesabagina na CNRD-UBWIYUNGE Wilson Irategeka. Azwiho ko yari asanzwe ashyigikiye inyeshyamba za FDLR.
Inzego z’ubutabera mu Rwanda zimushinja ko mu mwbirwahume ze harimo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingingo we avuga ko atari ko iri, ko ahubwo abamushinja ibi bazamugeza mu nkiko ubundi ngo bakaburana rukabura gica. Twagiramungu yavutse kuwa 14 Kanama 1944, ni umukwe wa Président Grégoire Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 1961 kugeza mu 1973. Uyu mugabo yigeze kuba Ministre w’intebe kuva mu 1994 kugeza 1995. Yabaye Président w’ishyaka MDR, ndetse aniyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2003 ariko atsindwa amatora, n’ubwo we kugeza ubu avuga ari we wayatsinze. Kuva icyo gihe yumvikana kenshi anenga ubutegetsi bw’u Rwanda ku ngingo nyinshi aho yibera mu Buruseli, benshi mubegereye ubutegetsi bw’u Rwanda bamushinja kugaragaraho gupfobya Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994, aho kumbuga nkoranyambaga benshi basaba Ububiligi kuba bwamufata bukamushyikiriza ubutabera akabazwa ibyo kwigamba gukorana n’imitwe Leta y’u Rwanda yita iy’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo niy’akarere ruherereyemo.
Faustin Twagiramungu/ Ifoto: Interineti


