U Rwanda rwaciye ku isoko ibicuruzwa birindwi bisigwa ku mugati byo muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yahagaritse ku isoko ibicuruzwa birindwi bisigwa ku mugati bikomoka muri Kenya.

Kuwa 4 Ugushyingo, nibwo Kenya nayo yari yahagritse izi bata zirimo: Truenutz ya Truenutz Kenya, Fressy ya Fressy Food Company Limited Supa Meal ya Supacosm Products Limited, Nuteez ya Jetlak Foods Limited, Sue’s Naturals ya Nature’s Way Health, Zesta ya Trufoods Limited na Nutty nature ya Target Distributors.

Abakora ibi bicuruzwa basabwe kuba bahagaritse gukomeza gukora ndetse bakagarura mu bubiko ibyo bamaze gukwirakwiza mu baturage.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiti n’Ibiryo ( FDA), Dr Charles Karangwa yasabye Abanyarwanda guhagarika kurya ibi bicuruzwa.
Dr Karangwa yatanze amabwiriza ko ababicuruzaga batanga raporo mu minsi 10 y’ibyo bagiye bagarura mu bubiko.

Ngo nk’uko Karangwa abivuga, iki kibazo kigiye gukorwaho iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *