Leta y’u Rwanda yandikiye iya Uganda iyisaba gukora iperereza ku rupfu rw’umuturage wayo, Silas Hategekimana wapfuye azize iyicarubozo yakorewe ubwo yafatirwaga muri iki gihugu.
Mu ibaruwa yo kuwa 11 Nzeri 2019, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye yandikiye Intumwa Nkuru ya Leta ya Uganda, William Byaruhanga, ivuga ko Hategekimana yapfuye azize iyicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe bitemewe muri Uganda.
Ati “ Turasaba ko hakorwa iperereza ku iyicarubozo ryakorewe Silas Hategekimana, umuturage w’u Rwanda, rikamuviramo gupfa.”
Yakomeje igira ati “ Kuva yafungwa ntiyigeze agira icyaha ashinjwa, ntiyigeze asurwa n’umunyamategeko we cyangwa se umuryango we.Ubwo yafungurwaga yabwiye abagenzacyaha bacu ko yakorewe iyicarubozo ubwo yari afunzwe binyuranyije n’amategeko.”
Hategekimana yafashwe kuwa 25 Gicurasi 2019 aza kujugunwa ku mupaka wa Gatuna kuwa 12 Kamena ari kumwe na bagenzi be 20.
Akigera mu rugo, yatangiye gutaka kubabara mu gituza no mu nda. Yajyanwe mu bitaro bya Kacyiru, nyuma ajayanwa mu bya Kanombe ngo avurwe gusa nyuma aza gupfa.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Abaganga bagaragaje ko yavunitse imbavu kandi ko yagize n’ikibazo mu bihaha. Hategekmana yasize umugore n’abana batatu.


