U Rwanda rwasabye Zimbabwe kwirukana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko imaze igihe ikoranira bya hafi n’iy’u Rwanda mu rwego rwo guhiga abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe ku butaka bwa kiriya gihugu, kugira ngo birukanwe.

Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Zimbabwe, nyuma y’icyumweru bimenyekanye ko Protais Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi amaze igihe yarapfuye, akaba ashyinguye i Harare muri Zimbabwe.

Ibiro by’Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo yasizwe n’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) mu cyumweru gishize byemeje ko Maj Protais Mpiranya wahoze akuriye abasirikare barindaga Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda yapfuye mu 2006, akaba yarashyinguwe ku mazina ya “Ndume Sambao”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe, Fredrick Shava, yatangaje ko kuri ubu Zimbabwe iri gusuzuma ubusabe bwa Perezida Paul Kagame bw’uko kiriya gihugu cyakwirukana ku butaka bwacyo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo yasohoye yagize ati: “Ntituri gufatanya no gufasha urwego rwa Loni gusa, ahubwo turi no gufasha u Rwanda ndetse ubusabe bwo kwirukana abakekwaho Jenoside bitekerezwa ko bari muri Zimbabwe buri gusuzumwa ku byiciro bitandukanye.”

Mu mwaka ushize u Rwanda na Zimbabwe ni bwo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yerekeye ubufatanye mu by’amategeko. Ingingo aya masezerano yikijeho cyane zirimo iyerekeye abanyabyaha ndetse n’iy’urwego rw’imfungwa n’abagororwa.

Aya masezerano asobanuye ko impunzi ziri muri Zimbabwe kuva mbere ya 1999 nk’uko binagenwa n’umwanzuro wa Loni, zigomba kwemezwa nk’abimukira bari muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, kuko zahunze nyuma gato ya Jenoside ndetse zimwe muri zo zikaba zikekwaho kuyigiramo uruhare.

Aba bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni na bo u Rwanda rwifuza ko Zimbabwe irwoherereza kugira ngo bayiryozwe.

Muri Zimbabwe kuri ubu harabarurwa impunzi z’Abanyarwanda 658 zikambitse mu nkambi ya Tongogara, gusa hanze yayo hari indi miryango y’Abanyarwanda benshi bivugwa ko bahatuye.

Aba inshuro nyinshi bakozweho amaperereza mu rwego rwo gushakisha Mpiranya.

Loni mu perereza ryayo iheruka gutangaza ko nyuma y’uko u Rwanda rubohowe na FPR Inkotanyi, Mpiranya yahungiye muri Zaire.

Muri Nzeri 1994, yabonye pasiporo hamwe n’umuryango we, maze bajya i Yaoundé muri Cameroun mu ntangiriro za Ukwakira 1994, aho benshi mu bagize uruhare muri Jenoside bari barahungiye.

Muri Werurwe 1996, nyuma yo gufatwa kwa Théoneste Bagosora wari muri iki gihugu, Mpiranya yahunze mbere y’uko inzego zibishinzwe zimugeraho.

Mu 1998 yasubiye muri RDC (Zaire) kugira ngo yinjire mu ntambara yiswe iya kabiri ya Congo aho yari ku ruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabila bagamije kurwanya Guverinoma y’u Rwanda.

Nk’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru mu yahoze ari FAR, yagizwe Umuyobozi wa Burigade ya Horizon ya FDLR. Yabonye indangamuntu mpimbano, afata izina rya Alain Hirwa, amenyekana nka ’Commander Alain’. Yakundwaga cyane n’ingabo ze kandi Brigade ye ikubahwa ku rugamba kubera imikorere yayo.

Hagati ya 1998 na 2002, Brigade ya Horizon yakoranye cyane n’ingabo za Zimbabwe (ZDF) muri DRC.

ZDF na Brigade ya Horizon barinze ahantu hakomeye mu nzira zigana i Kinshasa na Lubumbashi, harimo Mbuji-Mayi, Pweto, Kamina na Kabinda. Bakoranye kandi bya hafi cyane akazi ko kurinda ibirombe bya diyama i Mbuji-Mayi.

Nk’ingabo z’abanyamahane mu ntambara kandi zari zishyigikiye FDLR cyane, ZDF yatanze inkunga y’ibikoresho, intwaro n’amasasu kuri Brigade ya Horizon. Mpiranya nk’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru kandi wubahwa cyane, yahuje n’ubuyobozi bwa ZDF, ahuza n’imitwe ya ZDF, akorana nabo, kandi agirana umubano wa hafi n’abasirikare bakuru ba Zimbabwe.

Hagati aho amahanga yashyizeho igitutu kugira ngo iyi ntambara ihagarare, noneho muri Nyakanga 2002 hasinywa amasezerano y’amahoro muri Afurika y’Epfo, aho ibihugu byari bifite ingabo z’amahanga byose byemeye gukuraho izo ingabo muri DRC.

Ubuyobozi bwa FDLR bwarwanyije ku mugaragaro ayo masezerano, bwifuza gukomeza urugamba rwo kurwanya Guverinoma y’u Rwanda. Byatumye FDLR ifatwa nk’umutwe utifuzwa muri RDC binatera imirwano hagati y’ingabo za DRC n’ingabo za FDLR.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR wari n’Umuyobozi wa Mpiranya ari we Tharcisse Renzaho, yatawe muri yombi mu mpera za Nzeri 2002.

Muri uko kwezi, Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwasohoye ku mugaragaro inyandiko y’ibirego yo gufata Mpiranya.

Yahungiye muri Zimbabwe mu mpera za 2002. Abayobozi ba Zimbabwe bamworohereje kwinjira muri Zimbabwe na we yorohereza abambari be ba hafi kwinjira muri Zimbabwe.

Umugore we n’abakobwa be bavuye muri Cameroun berekeza i Kinshasa, nyuma aborohereza kwimukira muri Zimbabwe, aho nyuma bashoboye kuva bagana mu Bwongereza.

Abakoze iperereza bavuga ko Mpiranya yageze muri Zimbabwe mu ndege y’igisirikare cya Zimbabwe kandi ko inshuro nyinshi yahuraga n’abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Perezida Robert Mugabe.

Akigera muri Zimbabwe yinjiye mu bucuruzi atangiza sosiyete yo gutwara abantu n’ibintu akoresheje imodoka ebyiri yavanye muri diyama yacukuye muri Congo.

Ubucuruzi ntibwamuhiriye ndetse abamuzi bavuga ko imibereho ye yatangiye kugenda iba mibi kurushaho kubera ubukene. Umwaka wa mbere muri Zimbabwe yawubayeho mu nzu igezweho ya wenyine (Villa) ariko byaje kwanga ajya mu nzu rusange aho akodeshanya n’abandi.

Byageze aho muri za modoka ze zitwara abantu ahagarika kujya aha akazi abandi, umuryango we uba ari wo utangira kuzitwara kuko guhemba abakozi byari ikibazo. Izo modoka ebyiri zaje gukora impanuka mu gihe kimwe, habura amafaranga yo kuzisana.

Muri iyo myaka kandi nibwo Zimbabwe yari iri mu bibazo by’ubukungu n’itakazagaciro k’ifaranga rikomeye ku buryo umutungo we wahiriye muri ibyo bihe, hagasigara ubusa.

Mu gihe cy’imyaka ine, Mpiranya yabashije kwihisha anabona ubuhungiro muri Zimbabwe, aho yari atuye mu gace gakize ka Harare.

Yakomeje ibikorwa bya FDLR no kwifatanya n’abashyigikiye FDLR harimo no kubona pasiporo mpimbano ya Uganda ku izina rya James Kakule hamwe n’abandi bayobozi ba FDLR.

Yagiye mu bucuruzi hamwe na muramukazi we, mu gihe umugore we yamusuye kabiri, mu 2003 no muri 2004, ubwo yazanaga abakobwa be kubonana na se ku nshuro ya kabiri.

Imyaka ya nyuma y’ubuzima bwe yaranzwe no guhangayika no gutinya ko aho yihishe hazamenyekana kandi ko azaburanishwa ku byaha bye, kimwe n’abandi bayobozi benshi bo mu Rwanda bashinjwaga uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mezi ashyira Ukwakira 2006, IRMCT ivuga ko Mpiranya yarembye cyane kubera igituntu maze arwarira mu bitaro bya West End i Harare ku izina rya Ndume Sambao. Yaje gupfa ku ya 05 Ukwakira 2006.

Nyuma y’urupfu rwe, bagenzi ba Mpiranya bateguye umuhango wo kumushyingura, umugore we ava mu Bwongereza ajya i Harare kwitabira umuhango wo gushyingura.

Ku ya 17 Ukwakira 2006, umuhango wo gushyingura warabaye i Harare mu bwiru, witabirwa gusa n’umuryango we na bagenzi be. Yashyinguwe ku irimbi riri hanze ya Harare ku izina rya Ndume Sambao.

Kuva mu Ukwakira 2006, umuryango wa Mpiranya na bagenzi be bakoze ibishoboka byose ngo bahishe urupfu rwe n’aho yashyinguwe. Babeshye abashinzwe iperereza inshuro nyinshi, banatoza abazi ibya Mpiranya n’urupfu rwe muri Harare, kubeshya baramutse babajijwe.

Kubera guhindura amazina, byagoye abakora iperereza kumenya ukuri kuri Mpiranya kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo byamenyekanaga.

Zimbabwe ihakana kumukingira ikibaba

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Zimbabwe, rivuga ko iki gihugu cyagize uruhare mu ifatwa rya Mpiranya, aho kumukingira ikibaba nkuko byakunze gutangazwa.

Iyi Minisiteri yavuze ko kuva hajyaho Repubulika ya Kabiri iyobowe na Perezida Emmerson Mnangagwa yasimbuye iya Robert Mugabe, biyemeje gufatanya n’izi nzego “kubera ko ntacyo dufite cyo guhisha.”

Yavuze ko Zimbabwe ifatanyije n’Ubushinjacyaha bwa IRMCT bashyizeho itsinda rihuriweho ryo guhuza ibikorwa by’iperereza no gushimangira ubufatanye.

Muri icyo gihe ngo Zimbabwe yatanze amikoro yari akenewe mu iperereza rya ririya tsinda, ikanakurikirana ibimenyetso byose biganisha ku irengero rya Mpiranya.

Haje no gutegurwa uruzinduko rwa Serge Brammertz uyobora IRMCT i Harare, ahura na ba visi Perezida babiri b’icyo gihugu.

Zimbabwe ngo yagendaga isangiza abandi raporo ku ntambwe zose zitewe mu iperereza, harimo n’incamake y’ibyavuzwe n’abatangabuhamya.

Minisitiri Shava yavuze ko ari “Guverinoma ya Zimbabwe yatanze uburenganzira ndetse igira uruhare mu gutaburura umubiri wa Mpiranya, ubwo byari bimaze gukekwa ko ari we washyinguwe mu mazina atari aye ya Ndume Sambao.”

Yunzemo ati: “Guverinoma yacunze umutekano w’imva, itanga uburenganzira bwo gufata ibipimo bya DNA no kuba byajyanwa hanze y’igihugu muri Netherlands Forensic Institute, ngo bisuzumwe neza.”

Muri icyo gihe ngo hanifashishijwe rya tsida rihuriweho hamwe n’inzobere za Guverinoma ya Zimbabwe mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga.

Yavuze ko bitari gushoboka ko Ibiro by’Umushinjacyaha w’Umuryango w’Abibyumbye byaza, bigataburura umuntu wahambwe muri Zimbabwe nta bushake bwa Guverinoma buhari.

Minisitiri Shava yavuze ko bitandukanye n’ibikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru ko Zimbabwe yagize uruhare mu guhishira Mpiranya, yo ahubwo yafashije Umushinjacyaha w’Umuryango w’Abibumbye kumutahura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda rwasabye Zimbabwe kwirukana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwayo
    Aguye ku gasi kubera kumena amaraso yinzirakarengane.

    Bizakurikirana abamukomokaho nibadasaba imbabazi abo bahemukiye

  2. U Rwanda rwasabye Zimbabwe kwirukana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwayo
    Aguye ku gasi kubera kumena amaraso yinzirakarengane.

    Bizakurikirana abamukomokaho nibadasaba imbabazi abo bahemukiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *