HNaLwOJXsAADzup

U Rwanda rwihanganishije Djibuti yapfushije minisitiri w’ingabo

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yihanganishije cyane Minisiteri y’Ingabo ya Djibouti, umuryango wa Nyakubahwa Hassan Omar Mohamed Bourhan, ndetse n’abaturage ba Djibouti, nyuma y’urupfu rwa Hassan Omar Mohamed Bourhan, wari Minisitiri w’Ingabo wa Djibouti.

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda mu butumwa yanyujije kuri X kuwa Gatandatu, yavuze ko “Hassan Omar Mohamed Bourhan azahora yibukirwa ku mirimo ye y’indashyikirwa, ubwitange budasubirwaho ku gihugu cye, ndetse n’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye mu karere.”

Minisiteri ikomeza ivuga iti: “Muri ibi bihe bigoye, u Rwanda ruri kumwe n’umuryango we ndetse n’abaturage ba Djibouti. Twifatanyije namwe mu kababaro kandi tubahaye ubutumwa bwo kubihanganisha. Roho ye iruhukire mu mahoro y’iteka, kandi umurage we ukomeze gutera imbaraga no guha icyerekezo ibisekuruza bizaza.”

Hassan Omar Mohamed Bourhan wari Minisitiri w’Ingabo n’Ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko wa Djibouti, kuva 2019, yapfuye mu gitondo cyo kuwa Kane ushize apfiriye i Paris, aho yari arwariye nk’uko byemejwe na guverinoma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply