U Rwanda rwongeye kwiyama RDC nyuma y’uko indi ndege yayo y’intambara ivogereye ikirere cyarwo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwiyama iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bushotoranyi ikomeje gukora, nyuma y’uko indi ndege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda.

Mu ma saa sita z’amanywa ni bwo indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma rivuga ko byabereye mu gace gaherereyemo ikiyaga cya Kivu, mbere y’uko iyo ndege ihita isubira muri DRC.

Iri tangazo rivuga ko “ubuyobozi bw’u Rwanda bwongeye kwihanangiriza RDC, bwamagana ubwo bushotoranyi bw’indege z’intambara zinjira mu kirere cy’u Rwanda nta burenganzira zibifitiye.”

Guverinoma yavuze ko ibyabaye uyu munsi ari kimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi bimaze iminsi bikorwa na Congo, muri byo hakaba harimo indi ndege y’intambara ya RDC na yo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda tariki 07 Ugushyingo 2022 ikagwa by’akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mbere yo gusubira hakurya.

U Rwanda rwasabye ko “ubu bushotoranyi bugomba guhagarara kuko bunyuranyije n’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya” yerekeye gushakira umutekano Akarere ibihugu byombi biherereyemo.

Rwavuze kandi ko bisa n’aho ubutegetsi bw’i Kinshasa buri guterwa akanyabugabo n’ibihugu by’amahanga byirengagiza nkana ubushotoranyi bwa bwabwo, ahubwo bigakomeza kugaragaza ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke muri RDC.

Amakuru avuga ko iriya ndege ya RDC yasubiye inyuma, ubwo Ingabo z’u Rwanda zayirasagaho mu rwego rwo kuyiha gasopo.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. U Rwanda rwongeye kwiyama RDC nyuma y’uko indi ndege yayo y’intambara ivogereye ikirere cyarwo
    Ubutaha bazayihanure ikibyimbye kimeneke,aka n’agasuzuguro karenze!ngirango nubwo uRwanda arigihugu gito,ariko ntabwo ar’intara ya DRC!knd batazibwirako kuba ntagikorwa ngo ubushotoranyi bakora busubizwe arikimenyetso cy’integenke.Akagasuzuguro hakwiye kujyaho akadomo.

    1. U Rwanda rwongeye kwiyama RDC nyuma y’uko indi ndege yayo y’intambara ivogereye ikirere cyarwo
      Ubusanzwe umugabo wiyizeye ntahutiraho areka bakamwiyenzaho bakibeshyako bamurisha intege, yajya kubadiha akabahana anabaha isomo ryo kutazasubira kumumenyera.

      DRC nikomeze izane ibyo bikenyeri byayonngo nindege zimisazirwa yakuburiwr nuburusiya. Umunsi RDF yatinze umwambi bazicuza batagifite rutangira.

    2. U Rwanda rwongeye kwiyama RDC nyuma y’uko indi ndege yayo y’intambara ivogereye ikirere cyarwo
      Ubusanzwe umugabo wiyizeye ntahutiraho areka bakamwiyenzaho bakibeshyako bamurisha intege, yajya kubadiha akabahana anabaha isomo ryo kutazasubira kumumenyera.

      DRC nikomeze izane ibyo bikenyeri byayonngo nindege zimisazirwa yakuburiwr nuburusiya. Umunsi RDF yatinze umwambi bazicuza batagifite rutangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *