Bamwe mu banyarwanda batuye mu Bubiligi, barinubira Umuratwa Assumpta n’abandi bafatanyije bagenda basebya u Rwanda na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho bavuga ko Abanyagihugu bayobojwe igitugu kibabuza ubwisanzure.
Umunyarwanda utuye mu Bubiligi witwa Rutabana yavuze ko barambiwe Umuratwa na Emeline Munanayire batuye muri icyo gihugu bakorana n’abandi bagore bagenda mu ngo z’Abanyarwanda, bavuga nabi ubutegetsi buriho kandi bagashishikariza abahatuye kubwanga bavuga ko ari ubutegetsi bw’igitugu, budaha abaturage babwo ubwisanzure.
Aba banyarwanda bavuga ko uyu Assumpta na Munanayire bagenda bakangurira abanyarwanda bitwaje ishyaka ‘Ishakwe’, bakavuga ko bakomeye bitwaje gukorana n’abayobozi bakuru baryo barimo Rudasingwa ThĂ©ogène, Musonera, Musanganfura sixbert n’abandi.
Aba banyarwanda bavuga ko ibintu byaje kuba bibi cyane yuma y’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo, ku buryo urwango rwazamutse bitewe n’ibi bikorwa byaba bahise bakwiza hose ibihuha ko yazize leta y’u Rwanda we na Munanayire bakaba baragiye bagaragara batukana ngo leta iramwivuganye, ibyatumye banashyirwa muri komite yo kujya bategura umunsi wo kujya bibuka Kizito. Uyu mugore Assumpta yigeze no kumvikana ku radiyo z’abarwanya leta y’u Rwanda zikorera mu gihugu cy’ububirigi asebya urwanda.
batuye mu Bubiligigi bavuze ko “Abo bagore ni abo kwamaganwa,” kuko nta bwiyunge bazana usibye gucamo Abanyarwanda ibice.
Kubera uburyo igihugu cy’Ububiligi ari gito ngo biroroshye kukugeraho bakagucengezamo ibitekerezo byabo nk’uko bakomeje kubitangaza.
Umwe muri bo yagize ati: “Uyu mugore yaje hano mu Bubiligi asaba ubuhungiro, mbere yarabanje yicisha bugufi, ariko icyo gihe yarimo kureba ukuntu yafata ikibanza no kumenya ukuntu azatangira akazi ke ko kuvuga nabi cyane cyane Perezida Kagame, FPR n’abasirikare bakuru.”
Umuratwa ngo agenda abeshya Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitari ukuri ngo kuko biri mu mpamvu zatumye atandukana n’umugabo we bari barashakanye.
Umuratwa Assumpta bivugwa ko yageze mu Bubiligi muri 2011, ubu akaba abarizwa mu bakangurambaga b’ishyaka ‘Ishakwe’ mu Bubiligi.
Yakunze kumvikana avuga ko yabaye mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse akaba yararokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibyagiweho impaka n’abantu benshi bavuga ko yabyiyitiriye.

12 Responses
Ububiligi: Abanyarwanda baramagana Umuratwa Assumpta ugenda asebya u Rwanda na perezida Kagame
Aba bategarrugori se ibyo bavuze bitaribyo ni ibihe? Murabarenganya abanyarwanda barababaye kuva bakomeye kugeza no kuri back bat urge Bo hasi abatabyemera ni abatagera kuri terrain kandi nabo itekan’iteka byabageraho.

Akarenze umunwa karushya ihamagara .mumwamagane rwose. Ishakwe ni iki? Haaaa abo na bo se barashaka Urugwiro.birababaje kuba Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe bayikoresha bashaka indonke. Ubwo na we amategeko namugonga atangire ngo yarashutswe. Baca umugani ngo: aho kuba intare umunsi umwe naba imbwa iminsi 100. Azaze arebe U Rwanda aho rugeze.ayo maboko mwirirwa mupfusha ubusa mwayazanye tukayubakisha urwatubyaye.Ariko iyo mwageze hanze y’igihugu mwihutira kugisebya kubera iki? Utazi ikimuhatse areba igitsina cya se igitsure. Izina mufite mwarihawe n’igihugu cyanyu. Ntimukisenye. Intego ni: ubumwe, umurimo, gukunda igihugu. Kandi ubwo wasanga birwa muri ibyo bene wabo ku ivuko nta na mutuelle bagira.

Jyewe ndumva byoroshye nibava murugo rumwe namwe mujye murwinjiramo mubigishe gukunda no kuvuga neza ubutegetsi icyo kirakemutse

Jyewe ntabwo a biteye kuko umuntu ntiwamwangisha igihugu akunda ngo bikunde subwambere Kandi ibyo byaba bibaye. Erega ini byose byihishe inyuma yamateka yurwanda ataratangazwa byukuri nuwo uwariwe wese

Nta muntu wanga cg ngo asebye igihugu avukamo, ibyo aba yavuze niko aba abibona. Namwe niba mufite ukundi mubibona mujye mutanga ibitekerezo byanyu. Iyo muvuga rero ngo aba naba barinubira… mbibonamo ikibyihishe inyuma. Democracy niba ihari mureke victoire ingabire akore kuko ni umunyarwanda nkabandi, Leta ireke kwica abayibwiza ukuri! Inteko ishinga amategeko ireke kuba ibiragi ibe intumwa za rubanda koko!!! Bacyemure ibibazo harimo nibyabaturage ba kangondo!!Tuzashima ibyo nibikorwa. Leta yanga gusenyerwa ikangiza ibyabaturage ku buntu!!! Abo baturage basubizwa hasi bazatera imbere bate???!!! Mujye mwemera tubahe ibitecyerezo mubyemere cg mubyange! Kandi bizafasha leta. Mureke kuvuga ko abantu basebya leta. Uko niko mbitekereza nanjye.

abantu nkabo ntibabura Gus’s byanze bikunze bazabona ko bahisemo inzira mbi urwanda nananyarwanda turatuje turi mwiterambera uwo mureke u uwucuruza umunwa byanze bikunz ntanyungu a?zabona