Guverinoma y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF, baravuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzamanukaho 4.3% muri 2020, ugereranyije n’uko bwari buhagaze mu mwaka wa 2019.
Muri 2019 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutseho 9.4%, mu gihe mu ntangiriro z’umwaka wa 2020/21 byari byitezwe ko bugomba kuzamukaho 8%.
Cyakora cyo Leta iteganya ko ubukungu bushobora kuzaba buhagaze, ntiyari izi ko hazabaho icyorezo cya Virusi ya Corona cyugarije Isi.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kongera gusuzuma uko ubukungu buzaba bwifashe byari bikwiye, bijyanye n’ingaruka icyorezo cya Virusi ya Corona cyagize ku bukungu bw’igihugu, ubw’akarere n’ubw’Isi muri rusange.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ibi mu gihe bigaragarira buri wese ko icyorezo cya Virusi ya Corona cyashegeshe impande zose igihugu cyavomagamo ubukungu bwacyo.
Urwego rw’ubuhinzi ntiruri mu zashegeshwe cyane na Coronavirus
Isuzuma ryakozwe na Guverinoma y’u Rwanda, ryerekana ko Coronavirus yashegeshe cyane inzego zitanga serivisi ugereranyije n’urwego rw’ubuhinzi.
Inzego kiriya cyorezo cyashegeshe cyane harimo urw’ubwikorezi, ubucuruzi, ubukerarugendo n’izindi.
Nko mu bukerarugendo, Minisitiri Ndagijimana avuga ko kuba bwarahagaze byaratumye abafite amahoteli bahomba abarirwa muri miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika, hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata.
Minisitiri Ndagijimana kandi yavuze ko abafite amahoteli bamaze guhomba abarirwa muri miliyari eshatu z’amadorali ya Amerika, kubera inama mpuzamahanga zagombaga kubera ku butaka bw’u Rwanda zitabaye.
Muri izi nama harimo iy’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Common Wealth) yari kuzasinyirwamo amasezerano afite akayabo ka miliyoni 700 z’amadorali ya Amerika, nk’uko Clare Akamanzi uyobora ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yigeze kubitangaza.
Magingo aya ntibiratangazwa ku mugaragaro ko iyi nama itazaba, gusa amahirwe (mabi) menshi ku Rwanda bishoboka ko itazaba muri Kamena uyu mwaka nk’uko byari byitezwe bitewe nuko ntawe uzi igihe iki cyorezo kizashirira n’ingaruka zacyo.Gusa umwanzuro kuri iyi nama ukaba utari watangazwa.
Ku bijyanye n’urwego rw’ubwikorezi, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kuba Sosiyete ya Rwanda Air ikora ubwikorezi bwo mu kirere yarahagaritse ingendo zayo, na byo byagize ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.
Bijyana kandi n’ingendo zo ku butaka na zo zahagaze, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Leta y’u Rwanda iheruka guhabwa inguzanyo ya US$109 na IMF, igomba gufasha igihugu guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Minisitiri Ndagijimana aganira na RBA, yavuze ko ayo mafaranga azakoreshwa mu rwego rw’ubuzima ndetse no kugoboka abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, bahabwa ibiribwa.
U Rwanda ruzishyura iyo nguzanyo mu gihe cy’imyaka 10, rukazatanga inyungu ingana na 0%.


