Umunya-Ghana Michael Sarpong, yandikiye abafana ba Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri, abashimira buryo ki babanye neza mu gihe yamaze akinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu.
Sarpong wageze mu Rwanda avuye muri Dreams FC y’iwabo muri Ghana, ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yari yubakiyeho ubusatirizi bwayo mu myaka ibiri yari ayimazemo, mbere yo kwirukanwa muri Mata uyu mwaka azira kunenga Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate.
Mu butumwa Sarpong uheruka kwerekeza muri Yanga Africans yageneye abafana ba Rayon Sports, yagize ati: “Imyaka ibiri namaze nkinira Rayon Sports, yahinduye umwuga wanjye w’umupira w’amaguru. Nzahorana ideni kuri perezida w’ikipe, abatoza n’abo bafatanya ndetse n’abafana. Ndashimira abafana ba Rayon Sports uburyo banyakiriyemo n’uburyo bazaga ari benshi kuri buri mukino kugeza dutwaye igikombe cya shampiyona.”
“Hari byinshi ibyagiye bivugwa, byatumye ngaragaza icyo nshoboye ndetse mba n’umukinnyi ukomeye mu ikipe. Nzakumbura abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.”
“Byari icyubahiro gikomeye buri mwanya nambaraga umwambaro wa Rayon Sports nkikinira mu rugo no hanze, nzahora mbyibuka kandi mbiha agaciro. Ngiye numva ndi mu bicu kuko twatsinze, kandi nakoze ibyo nari nshoboye igihe namaze mu ikipe.”
Uyu musore wakiniye Liberty Professionals yo muri Ghana, yigaragaje mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, aho yatsinze ibitego 16.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yagiye gukora igeragezwa muri Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko amahirwe ye akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.
Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare, akinira Rayon Sports imikino itatu mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.


