Kuri uyu wa Kane mu gitondo, itariki ya 26 Ugushyingo 2026, havuzwe ubwoba bwinshi muri Uvira nyuma y'aho impunzi zihahungiye ku bwinshi zituruka muri Luvungi, Gurupoma ya Itara, mu kibaya cya Ruzizi, muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko amakuru ava muri ako gace abivuga, abaturage bari guhunga berekeza mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’imirwano hagati y’abarwanyi bo mu mutwe wa FRN (Front pour la Refondation de la Nation) n’Ingabo za Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo hamwe n’Ingabo z’u Burundi.
Kuva kare muri iki gitondo, humvikanye urusaku rw’amasasu n’ibiturika mu misozi ireba uwo mujyi.
Umwe mu bahagarariye imiryango itegamiye kuri leta muri Luvungi yagize ati: "Hari ubwoba bukabije muri Luvungi nyuma y’uko ibisasu biguye i Munanira. Ibi byahungabanyije cyane abaturage kandi biteza umwuka mubi n’ihungabana rikomeye."
Muri uwo mujyi hagaragaye abaturage benshi, hamwe n’abasirikare bamwe na bamwe, baturutse i Lubarika n’i Munanira, aho imirwano ikaze cyane.
Ibi byateje ubwoba bwinshi muri Luvungi, nk’uko amakuru ava muri ako gace agera kuri Kivu Morning Post abivuga, bituma abaturage bahunga berekeza mu mujyi wa Uvira.
Kuva ku wa Kabiri, itariki ya 24 Ugushyingo 2026, hamaze iminsi havugwa imirwano ikaze mu gace k’imisozi yo mu Karere ka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano ihuza ingabo zo mu mutwe wa FRN (Front pour la Refondation de la Nation), uyobowe na Joseph Kabila, n’Ingabo za Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi.
Imirwano irimo kubera mu gice kiri hagati ya Lubarika na Munanira, yerekeza ahitwa Rurambo, muri Teritwari ya Uvira.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
