Ubwongereza bwacyeje u Rwanda ku ruhare rwagize mu gutuma abimukira babwinjiragamo bagabanuka

Sangiza iyi nkuru

Leta y’Ubwongereza yashimye u Rwanda ku ruhare amasezerano bagirane yagize mu gutuma abimukira babwinjiragamo bagabagabanuka.

Ibi byagarutsweho na Minisiteri y’umutekano muri iki gihugu aho ngo abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranye n’amategeko bagabanutseho 33% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko ibi byose byagezweho kubera amasezerano ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Robert Jenrick, ushinzwe abinjira n’abasohoka mu minsi ishize yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko bitewe n’ikirere cyari kiza uyu mwaka byashobokaga ko abimukira bari kwinjira mu Bwongereza mu buryo bworoshye ariko siko byagenze .

Mu kwezi k’Ukwakira 2022, abimukira 6900 ni bo babarurwaga ko banyuze muri English Channel, na ho mu gihe nk’icyo mu 2023 baragabanutse bagera kuri 1.775

Ni mu gihe nta gihindutse muri Gashyantare 2024 abimukira ba mbere bazaba bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda.Gusa hagati aho ni mu gihe kandi
hategerejwe ko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rufata icyemezo ku bujurire igihugu cyatanzwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko amaserano yo kohereza abimukira mu Rwanda adakurikije amategeko y’uburenganzira bwa muntu.

Kuri iyi ngingo hari byinshi byagaragajwe ko u Rwanda rwujuje byose bisabwa bijyanye no kwakira aba bimukira

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *