Bwiza

Ubwongereza bwatangiye guhungisha indege za gisirikare

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 26 Ugushyingo 2026 saa 07:25
Ubwongereza bwatangiye guhungisha indege za gisirikare

1517969

Igisirikare cy’u Bwongereza cyafashe ingamba nshya zo kurinda indege zacyo za gisirikare, nyuma y’impungenge z’uko ibirindiro byacyo bishobora kwibasirwa n’ibitero bya drones.

Ikinyamakuru The Times na Sky News byatangaje ko indege za Royal Air Force (RAF) zizajya zijyanwa mu birindiro byazo bifite ubwirinzi bukomeye nijoro, mu gihe izizaba zisigaye hanze zizajya zirindwa n’inzitizi zabugenewe zo gukumira drones.

Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza ntiyemeje ayo makuru, gusa yatangaje ko ihora ifata ingamba zo guhangana n’ibishobora guhungabanya umutekano w’ibirindiro, ibikoresho n’abasirikare bayo.

Justin Bronk, umushakashatsi mu kigo cya Royal United Services Institute (RUSI), yabwiye Al Jazeera ko izo ngamba zumvikana mu gihe hari amakuru y’ubutasi agaragaza ko hashobora kuba igitero cya drones.

U Bwongereza bwatangaje ko bwongereye ingengo y’imari ya miliyoni 470 z’amapawundi yo gukomeza umutekano ku birindiro bya gisirikare, harimo kongera ubushobozi bwo kugenzura no guhangana n’ibitero bya drones.

Izi mpungenge ziyongereye nyuma y’aho muri uku kwezi ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuye zimwe mu ndege za gisirikare ku birindiro byo mu Bwongereza, bitewe n’amakuru y’iterabwoba rishobora guterwa na drones ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.