Ikipe ya Liverpool yaraye iteye intambwe iyiganisha muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gutsindira Inter Milan imbere y’abafana bayo ibitego 2-0.
Liverpool yari yasuye Inter Milan mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya San Siro.
Ibitego by’umunya-BrĂ©sil Roberto Firmino n’umunya-Misiri Mohamed Salah ni byo byafashije iyi kipe y’umutoza Jurgen Klopp gukura intsinzi itoroshye mu Butaliyani.
Ni ibitego byombi byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma y’igitutu cyinshi Liverpool yari yagiye ishyirwaho na Inter Milan, gusa igatabarwa n’ubwugarizi bwa Virgil van Dijk na Ibrahima KonatĂ©.
Iyi Inter yashoboraga gufungura amazamu mu gice cya mbere cy’umukino ubwo Hakan Calhanoglu yaheraga Ivan Persic umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, awuteye ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
Rutahizamu Edin Dzeko we yatsindiye Inter igitego cyanzwe kubera kurarira.
Roberto Firmino winjiye mu kibuga asimbura ni we wafunguriye Liverpool amazamu nyuma gato yo kugera mu kibuga, mbere y’uko Salah atsinda igitego cya Kabiri.
Liverpool kuri ubu ni yo ihabwa amahirwe yo kugera muri 1/4 cy’irangiza, mu gihe hagitegerejwe umukino wo kwishyura uzabera ku kibuga cyayo i Anfield Road.


