Uganda: Abadepite bateye utwatsi umushinga wo kubaka imihanda yo muri Congo batihereyeho

Sangiza iyi nkuru

Komite ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yateye utwatsi umugambi wa guverinoma wo gutera inkunga iyubakwa ry’imihanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikoresheje amafaranga ya Uganda.

Abadepite bagaragaje inzitizi mu nama bagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi, David Bahati. Uyu Munyamabanga wa Leta yitabye iyi komite ku itariki 5 Ukwakira kugira ngo atange ibisobanuro ku ngengo y’imari y’inyongera ifite agaciro ka miliyari ibihumbi 3.4 y’Amashilingi (Shs 3.4 trillion).

Amafaranga agera kuri miliyari 200 z’Amashilingi mu ngengo y’imari y’inyongera ateganijwe nk’uruhare rwa Uganda mu iyubakwa ry’ibirometero 223 by’imihanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byagiranye yo gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwaremezo.

Aya mafranga n’inkunga ya Uganda ingana na 20% y’amafaranga azakenerwa mu mushinga w’imihanda. Umushinga wose uzatwara miliyoni 334.5 z’Amadolari, inkunga ya Uganda ikaba ingana na miliyoni 66.9$, ni hafi miliyari 254 z’Amashilingi. Bahati yagaragaye imbere ya komite y’abadepite ari kumwe na minisitiri w’imirimo n’ubwikorezi Gen. Katumba Wamala.

Umudepitekazi uhagarariye Akarere ka Dokolo, Cecilia Ogwal, yarakajwe nuko guverinoma yafashe icyemezo cyo gushyira imbere imihanda muri Congo yirengagije imihanda iri muri Uganda ikeneye kwitabwaho byihutirwa. Yabwiye Gen Wamala ko nubwo agaciro k’imihanda ku bukungu muri Congo ari ingenzi, imihanda yose itakijyanye n’igihe muri Uganda igomba kubanza gukosorwa mbere yo gutangira umushinga w’ibikorwa remezo mu karere.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Observer, igitekerezo cye cyashyigikiwe n’umudepite uhagarariye Budama y’Amajyaruguru, Richard Othieno, wavuze ko minisitiri w’imirimo yaretse ibyo yiyemeje byo gukora imihanda yo mu gihugu ahubwo kakajya gushaka amafaranga y’imihanda yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Bahati yashimangiye ko imishinga ihuza uturere nayo igomba gushyirwa imbere kuko iteza imbere ubucuruzi, umutekano n’ubufatanye.

Yavuze ko uyu mushinga ari icyemezo cy’amasezerano y’ibihugu byombi hagati ya Perezida Felix Tshisekedi na Yoweri Museveni ndetse n’ikimenyetso cy’umubano ususurutse hagati y’ibihugu byombi. Umuyobozi wa komite, Amos Lugoloobi, yashinje Bahati guhagarika amafaranga yari yemejwe ku mihanda yo mu gihugu hagamijwe gutera inkunga umushinga wo kubaka imihanda yo mu kindi gihugu.

Lugoloobi yavuze ko imihanda yo mu turere twa Uganda idaterwa inkunga kandi ibikoresho byose ntacyo biri gukora. Bahati yahakanye iki kirego yerekana ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda cya Uganda cyabonye inkunga ya 25% y’amafaranga angana na miliyari 600 z’amashiringi mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari naho mu gihembwe cya kabiri, imihanda ihuza imiyoboro y’abaturage igiye guterwa inkunga ya miliyari 30.

Gen Katumba Wamala we yavuze ko yari yizeye ko komite izatekereza uyu mushinga nk’ikintu cyahindura umukino mu bijyanye n’ubucuruzi n’umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *