download-9.jpg

Uganda: Abaganga batandukanyije impanga zavutse zifatanye

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abaganga bo mu Bitaro by’Igihugu by’Icyitegererezo bya Mulago mu gihugu cya Uganda, babashije gutandukanya abana b’impanga bavutse bafatanye.

Aya makuru yahishuwe kuri uyu wa Kabiri n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Diana Atwiine uvuga ko iki gikorwa cyo gutandukanya izi mpanga cyatwaye amasaha 20 nubwo nta byinshi yazitangajeho.

download-9.jpg

Nk’uko amafoto yashyizwe ahagaragara abigaragaza, izi mpanga ngo zari zifataniye ahagana mu rukenyerero.

Dr Atwiine yashimiye iri tsinda ry’abaganga yongeraho ko bazakomeza guharanira kuba impiguke mu bijyanye no kwita ku buzima nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Mu 2018, mu Bitaro bya Faisal mu Rwanda naho abaganga b’Abanyarwanda babashije gutandukanya abana b’amezi arindwi bavutse bafatanye ndetse banahuje bimwe mu bice by’umubiri wabo nubwo umwe atabashije kubaho.

capture-34.png

Iki gikorwa cyabaye ku itariki 29 Kamena mu 2018 ubwo itsinda ry’abaganga bayobowe na Dr Ntaganda Edmond, bafashe icyemezo cyo gutandukanya aba bana b’impanga, Diane na Liliane nyuma y’aho umwe muri aba bana, Liliane, yari arwaye bimwe mu bice by’umubiri nk’ubwonko n’umutima bitari bikibasha gukora neza ndetse bikaba byarashoboraga kugira ingaruka kuri Diane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *