Abakozi n’umuyobozi bashinzwe ibaruramari mu biro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda kuri uyu wa 9 Mata 2020 batawe muri yombi bakurikiranweho kugira uruhare mu izamuka ry’ibiciro bya kawunga ndetse n’ibishyimbo muri iki gihe cya Coronavirus.
Aba ni:
- Umunyamabanga uhoraho, Christine Guwatudde Kintu,
- Umuyobozi ushinzwe ibaruramari, Joel Wanjala
- Komiseri Ushinzwe Amasoko, Fred Lutimba,
- Martin Owor, Komiseri ushinzwe kurwanya ibiza (yashinzwe kurwanya COVID-19).
Isuzuma ry’ibanze ryakozwe nk’uko byatangajwe n’ishami rishinzwe kurwanya ruswa mu biro by’Umukuru w’Igihugu, ryasanze aba bakozi barazamuye ibiciro ndetse bima amatwi abacuruzi ba kawunga n’ibishyimbo babasabye ko babimanura (ibiciro).
Iri tangazo ryasoje rivuga ko aba bakozi batawe muri yombi kugira ngo bifashishwe mu iperereza.
Aba bakozi batawe muri yombi nyuma y’aho abaturage muri Uganda basabye ubuyobozi kumanura ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe byari byazamuwe, bisa n’aho byakozwe na ba rusahurira mu nduru bitwazaga ibihe bya Coronavirus, aho abantu bari bakeneye guhaha byinshi byo kubika.


