Umupolisi wo ku rwego rwa ASP, Ian Natukunda yarashwe n’impunzi yo muri Sudani y’Epfo yitwa Abubakar amasasu atandatu mu gituza ku wa Gatandatu mu Karere ka Moyo, mu majyaruguru ya Uganda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi rivuga ko ASP Natukunda yarashwe n’iyi mpunzi mu girondo cyo kuwa Gatandatu tariki 12 Ukwakira ndetse rikavuga uko byagenze.
Riti “ Impunzi yo muri Sudani y’Epfo yambuye imbunda umupolisi w’umugore wari urinze inkambi y’impunzi. Yahise itangira kurasa, ni nabwo yarashe Ian Natukunda mu gituza washakaga kuyambura imbunda, iramukomeretsa bikomeye.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Polisi ya Uganda ivuga ko itazi icyihishe inyuma y’iki gikorwa ariko ngo yatangiye iperereza nyuma y’aho uyu mupolisi ajyaniwe kuvurirwa mu Mujyi wa Kampala ari intere.


