Uganda: Babiri mu bakekwagaho ‘gushimuta’ impunzi z’Abanyarwanda zirimo Lt. Mutabazi barekuwe

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI) rwarekuye abapolisi babiri bo muri Flying Squard, Moses Kasibante na  Martin Kimbowa bashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’Abanyarwanda barimo Lt. Joel Mutabazi bakoherezwa mu Rwanda ku ngufu.

Lt. Joel Mutabazi wazanwe mu Rwanda akaza gukatirwa n’urukiko rukuru rwa gisirikari igifungo cya burundu,  u Rwanda rwavuze ko atashimuswe ko ngo ahubwo yoherejwe mu Rwanda hagendewe ku masezerano (MOU) hagati ya Polisi ya Uganda (Gen. Kale Kayihura)  n’iy’u Rwanda (Emmanuel Gasana). Uyu kandi ngo yashakishwaga na polisi mpuzamahanga (interpol).

Aba kandi nk’uko Spyreports dukesha iyi nkuru ibitangaza, bakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rwa AIGP, Andrew Felix Kaweesi wari Umuyobozi wungirije wa polisi ya Uganda.

Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa ariko ukora mu nzego z’umutekano yavuze ko aba bagabo barekuwe mu minsi mike ishize kuko ngo iperereza ryagaragaje ko nta ruhare bagize mu rupfu rwa Kaweesi.

Uwatanze aya makuru ntasobanura neza niba icyaha cyo kuba gushimutaga impunzi z’Abanyarwanda zikoherezwa mu Rwanda zitabishaka  bakekwagaho nacyo nta ruhare bakigizemo.

Yavuze ko abandi bane bo muri Flying squard bagifungiwe Makindye kuko iperereza ku ruhare rwabo, ritararangira.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Aba bane bafunganwe n’Umunyarwanda Rene Rutagungira na we ushinjwa kugira uruhare mu gushimuta impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda. Aba bapolisi barekuwe nyuma y’umwaka bafunzwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *