Umunyeshuri wa kaminuza w’imyaka 24, Byamugisha Isiah, wari utuye mu Mudugudu wa Ndeba, mu Mujyi wa Kihihi, mu Karere ka Kanungu, yiciwe mu Karere ka Kisoro, mu burengerazuba bwa Uganda.
Byamugisha yigaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Information Technology) muri Kaminuza ya Metropolitan International University muri Kisoro.
Amakuru avuga ko yabonetse aryamye mu kidendezi cy'amaraso, afite ibikomere ku gatuza. Amakuru y’ibanze agaragaza ko Isiah yari yavuye mu rugo agiye kureba umupira wahuzaga Manchester na Aston Villa.
Bivugwa ko nyuma yakomereje ijoro ku kabyiniro kitwa ‘Misty The Pics’ mu Mujyi wa Kisoro.
Inkuru dukesha Voice of Muhabura ivuga ko yavuye muri ako kabyiniro hagati ya saa cyenda na saa kumi z’urukerera (3:00 na 4:00 Am).
Inshuti ye yitwa Muhwezi Sirini, ivuga ko Isiah yamwoherereje ubutumwa bw’ijwi mbere gato y’uko yicwa.
Polisi yatangiye gushakisha abakekwaho kumwica. Kugeza ubu nta muntu urafatwa, ariko Polisi yatangaje ko iperereza ryatangiye.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
