Uganda-Covid-19: Padiri yavuze ko inteko yuzuyemo ibisambo birya iby’abakene

Sangiza iyi nkuru

Padiri Gaetano Batanyenda ukuriye Paruwasi Gatulika ya Kitanga iri mu Karere ka Kabale muri Uganda yavuze ko inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yuzuyemo ibisambo nyuma y’aho abadepite bemereye miliyari 10 z’amashilingi yo kubafasha muri iki gihe cyo gukumira icyorezo cya Covid-19, mu gihe hari abadafite ibyo kurya bari babukwiriye.

Padiri Gaetano avuga ko aba badepite bakomeje kunyunyuza imitsi y’abakene bari bakwiriye guhabwa ubufasha muri iki gihe ariko anashimira abo yita ‘bake’ muri bo banze ubu bufasha: “Ndashimira abadepite bake banze kwakira bene aya mafaranga. Aba ni bo badepite nyakuri, bazi ko iki ari igihe Abagande benshi bashonje, nta cyo kurya bagira ndetse ntacyo bacyinjiza.”

Tariki ya 15 Mata 2020, Inteko iyobowe na Hon. Rebecca Kadaga yongereye amashilingi miliyari 304 ku ngengo y’imari azifashishwa mu guhangana n’ingaruka za Covid-19. Miliyari 10 muri aya mafaranga yagenewe abadepite, buri wese azafatamo miliyoni 20, akazaba nk’igiciro cy’ibikorwa by’ubukangurambaga mu guhangana n’iki cyorezo.

Ntabwo icyemezo cyakiriwe neza na bamwe bashingiye ku kuba abadepite bari mu bishoboye kandi basanzwe bahembwa akayabo k’amafaranga y’umushahara. Hibajijwe ukuntu bamwe mu bayobozi bakuru mu bindi bihugu baba baritanze bakigomwa umushahara wabo wose cyangwa bakemera gufata utuzuye mu rwego rwo gufasha ibihugu byabo guhangana n’iki cyorezo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uganda-Covid-19: Padiri yavuze ko inteko yuzuyemo ibisambo birya iby’abakene
    Ubwami bw’Imana bwonyine nibwo buzazana JUSTICE muli iyi si.Kubera ko abantu usanga “bakurura bishyira” (egoism).Ugasanga Mwarimu ahembwa 42 000 mu gihe Nyakubahwa ahembwa za millions kandi umukoresha wabo ari umwe,Leta.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga dusaba Imana ngo izane Ubwami bwayo,nukuvuga ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).Nibuza ku munsi wa nyuma,nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,buzabanza bukureho ubutegetsi bw’abantu.Noneho ubutegetsi bw’isi yose buhabwe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Hanyuma akure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,asigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Isi yose ihinduke paradizo,itegekwa n’abantu bazajya mu ijuru nkuko bible ivuga.

  2. Uganda-Covid-19: Padiri yavuze ko inteko yuzuyemo ibisambo birya iby’abakene
    Ubwami bw’Imana bwonyine nibwo buzazana JUSTICE muli iyi si.Kubera ko abantu usanga “bakurura bishyira” (egoism).Ugasanga Mwarimu ahembwa 42 000 mu gihe Nyakubahwa ahembwa za millions kandi umukoresha wabo ari umwe,Leta.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga dusaba Imana ngo izane Ubwami bwayo,nukuvuga ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).Nibuza ku munsi wa nyuma,nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,buzabanza bukureho ubutegetsi bw’abantu.Noneho ubutegetsi bw’isi yose buhabwe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Hanyuma akure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,asigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Isi yose ihinduke paradizo,itegekwa n’abantu bazajya mu ijuru nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *