Bwiza
ads

Uganda: Habaye impanuka ikomeye ya Bisi

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 4 Gicurasi 2026 saa 08:27
Iminota 1 yo gusoma
Uganda: Habaye impanuka ikomeye ya Bisi

Muri Uganda hari ubwoba bw'uko abantu benshi baguye mu mpanuka ikomeye ya Bisi yabaye mu ijoro ryacyeye.

Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko iyi Bisi ya Kompanyi itwara abagenzi ya Nile Star Bus yagoganye n'ikamyo, ubwo yari igeze hagati y'uduce twa Pakwach na Karuma two mu majyaruguru ya Uganda yerekeza i Kampala.

Ni impanuka yabaye mu ma saa saba n'igice z'igicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026.

Amafoto akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana iriya Bisi yabaye ubushingwe.

Umuyobozi w'akarere ka Nwoya iriya mpanuka yabereyemo, Omara Christopher, yatangaje ko imibare y'ibanze yerekana ko abantu batandatu bahise bapfa, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Bisi ya Nile Star yari itwaye abantu bataramenyekana umubare yagonganye n'ikamyo ihinduka ubushingwe[/caption]

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.