Guverinoma ya Uganda igaragaza ko ubucuruzi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda bukirimo icyuho kinini n’ubwo imipaka yari imaze igihe kinini ifunzwe yafunguwe.
Raporo nshya ya Minisitiri w’Imari wa Uganda igaragaza ubu ku kwezi muri uyu mwaka, ibisohoka muri Uganda bijya mu Rwanda bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 220,000.
Ni mu gihe mu 2019 imipaka itarafungwa, ibyasohokaga muri Uganda bijya mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 16.6 z’amadolari ya Amerika ku kwezi.
Iyi mipaka yari yarafunzwe kubera amakimbirane y’ibihugu byombi, yafunguwe tariki ya 7 Werurwe 2022 nyuma y’uruzinduko umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda muri Mutarama.
Gusa n’ubwo ifunguye, abakurikirana ibibera kuri iyi mipaka bemeza ko ikinini kihakorerwa ari ingendo, na ho ibicuruzwa bihanyura biturutse mu bihugu byombi biracyari bike.
Ibi byashimangiwe n’umusesenguzi akaba n’umwe mu bagize umuryango w’abanyenganda muri Uganda, Muzamil Mabirah mu kiganiro yagiranye na The East African.
Muzamil yagize ati: “Abanyamuryango ntabwo bohereza ibicuruzwa mu Rwanda kuva umupaka wafungurwa muri Mutarama [yibeshye ku kwezi]. Abantu bonyine ni bo bambuka, ariko si ibicuruzwa.”

4 Responses
Uganda igaragaza ko ubucuruzi bwayo n’u Rwanda bukirimo icyuho kinini n’ubwo imipaka yafunguwe
Ni peter ndashaka umukunzi umukobwa ufite akazi utarengeje 20~28 wubaha imana ufite gahunda yamvugisha 0781101589 0722962808