Polisi ya Uganda yakiriye amakuru y’ibitero by’iterabwoba biri gutegurwa mu duce duhuriramo abantu benshi mu mugi wa Kampala, cyane cyane mu isoko rya Owino, ikaba isaba inzego zose bireba kuryamira amajanja.
Ibi bigaragara mu itangazo nimero CT 11/6/3/7/1/2/1 ryasohotse tariki ya 10 Gashyantare 2020, rikaba ritanga impuruza ku nzego z’umutekano ndetse n’abatuye muri Uganda.
Abakomanda ba Inite (units) zitandukanye barasabwa:
- Gukora umukwabo mu duce dukorerwamo ibikorwa byinshi.
- Gutanga amabwiriza y’uko amasoko agomba gufungurwamo cyane cyane irya Owino.
- Kureba niba uduce dufite ibyago byo guterwa nk’udusoko nka Kikuubo ndetse n’aho imodoka ziparika harindiwe umutekano.
- Guha amabwiriza inzego z’umutekano ndetse no kumenya ko isaha ku yindi, ziryamiye amajanja.
- Kwifashisha abayobozi mu nzego za hasi, abarinda umutekano bigenga no gushishikariza abaturage kuba ijisho ry’abaturanyi babo, bamenya amakuru yafasha polisi muri iki gikorwa, bakayatanga.
- Gusaba abaturage gutanga amakuru y’uwo bakeka, ibikorwa bakeka bigamije iterabwoba ndetse n’ibikoresho bakemangwa.
- Kuba maso, umutekano w’amasitasiyo no hanze yaho ugacungwa mu buryo bukomeye.
Iri tangazo bwiza.com dufitiye kopi ryashyizweho umukono na AGP Byakagaba Abas uyoboye ishami rishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, rivuga ko mu makuru polisi ifite, umutwe wegamiye kuri Isilamu uba muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari wo uri inyuma y’uyu mugambi.
Ntabwo ryigeze ryerura ngo rivuge uwo mutwe ufite uyu mugambi gusa bizwi ko ADF ari wo ku butaka bwa Congo uvugwaho kwegamira kuri Isilamukandi urwanya ubutegetsi bwa Uganda, cyane ko wabanje gukorera mu mashyamba y’uburengerazuba bwayo.



2 Responses
Uganda: Inzego z’umutekano zirasabwa kuryamira amajanja
Muragabe ntibabace murihumye batabahekura
Uganda: Inzego z’umutekano zirasabwa kuryamira amajanja
Muragabe ntibabace murihumye batabahekura