Pasiteri witwa Robert Kayanja wo mu gihugu cya Uganda yashyikirije inkunga y’ibiribwa imiryango isaga 500 mu kuyifasha guhangana n’ibihe bigoye bya Covid-19 iki gihugu kirimo.
Mu gihe bamwe mu bashumba b’amatorero bakomeje gutungwa agatoki kuba bakomeza kwaka amaturo abakirisitu babo bagereranywa n’intama baragiye, Pasiteri Kayanja wo mu gihugu cya Uganda ufite itorero ryitwa Robert Kayanja Ministries yabahaye urugero rwiza aho yashyikirije imiryango 500 itishoboye bimwe mu by’ibanze bikenewe mu buzima bwa buri munsi byiganjemo ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku.
Ibi Pasiteri Kayanja yabikoze agendeye ku kuba muri ibi bihe hari abantu batemerewe kujya mu mirimo yabo ngo babashe kubona ikibatunga.
Ibyo iyi miryango yahawe byiganjemo ibyo kurya by’ibigori, umuceri, ibishyimbo,isukari, amasabune n’amavuta mu rwego rwo kuyifasha kuticwa n’inzara no gukomeza gukaza ingamba z’isuku.
Bamwe mu bashumba b’amatorero n’amadini harimo n’abo mu Rwanda bakunze kugaragara batanga amatangazo basaba abakirisitu bayoboye gukomeza gutanga ibyacumi n’amaturo ngo bayohereze kuri nimero za telefoni no kuri za banki muri iki gihe abantu bose basabwe kuguma murugo insengero zikaba zarafunzwe.
Ibi ni ibintu byababaje benshi mu bakirisitu bavuga ko ari ukubasonga no kubafatanya n’ibibazo by’ubukene barimo mugihe benshi imirimo bakeshaga kubaho yahagaze ariko aba bashumba b’amatorero aho kugirango babafashe bakaba bakomeje kugaragaza ko bashyize imbere ibyacumi n’amaturo mugihe bakabaye bakora mubyo abakirisitu bitanze mu myaka itari mike yose ishize bakagira abo bafasha.
Mu Rwanda abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe banditse ku mbuga nkoranyamabaga zabo bagahuriza ku guhwitura amwe mu matorero kudakomeza kwaka ibyacumi n’amaturo ku bayoboke bayo ahubwo ko ‘igihe kigeze ngo umushumba yite ku ntama aragiye’ zifite intege nkeya aho kugirango akomeze atungwe nazo ahubwo ‘bakore mukigega bazifashe’ cyane ko imyaka ishize abakirisitu batanga amaturo itari mike.

16 Responses
Uganda: Pasiteri yatanze imfashanyo ku miryango 500 muri ibi bihe bya Coronavirus
Abo ni bo bashumba dushaka

Uwo muntu nintwari naho hano za Nyamirambo abo let’s yahaye kwandika abahabwa i iribwa ubu bari gukoresha icyenewabo utari kavukire hano Rwezamenyo na Gitega ntawapfa kukwandika noneho utari umusilamu bibonamo nabyo nibindi bindi…

Nabere abandi urugero rwiza.
Akoze nk’umushumba udakorera ibihembo, uwo we iyo abonye isega zije, ariyirukira. Imana imugwirize imbaraga

Ashumba bakwiye gutunga abakristo kuko igihe abakristo igihe babanye nicyo cyinini nabo nibabatunge igihe gito imana ibaye udushyize mu kazitiro

Nukuri uwo mupasiteri yakoze ikintu cyiza cyane nabandi bapasiteri bomurwanda barebereho nukuri bereke kunyunyuza intama zabo

N’abandi ba Pasteurs babaye bagenzaga gutyo.Icyakora Hari icyo wungutse watanga icyacumi ariko byaba biteye isoni kuba Pasteur yasaba abakristo 1/10 Kandi akazi kahagaze. Umukozi w’Imana w’ukuri aragaragara muri ibi bihe. Pastor Kayanja, Bravo!

N’abandi ba Pasteurs barebereho. Icyakora, Hari icyo umuntu yungutse ntiyabura gutanga 1/10.
Ibitari ibyo, ni ukurengera Kandi biteye isoni. Ahubwo nibafate urugero kuri Pastor Kayanja.
Abapasiteri bakunda umukumbi n’abakiristo b’ukuri baragaragara muri ibi bihe.
Pastor Kayanja,Bravo!