Simon Odongo wahoze ashinzwe ikoranabuhanga mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere muri Uganda (ISO), ari gukorwaho iperereza ku ruhare yagize mu gucura ibinyoma bishinja abacuruzi bakomeye n’Abaminisitiri ba Uganda gukorana n’u Rwanda bagamije guhirika Museveni.
Odongo afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye, nyuma yo gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda mu cyumweru gishize. Akurikiranweho ibyaha birimo kwigira maneko no gutunga imbunda n’imyenda ya gisirikare nta burenganzira abifitiye.
ChimpReports ivuga ko Odongo yatangiye kubazwa ku makuru yigeze guha abayobozi bakuru muri ISO, avuga ko hari abacuruzi bakomeye muri Uganda, abaminisitiri n’abasirikare bakomeye bakorana n’u Rwanda bagamije icyiswe ‘gusenya gahunda za leta ya Uganda’.
Abo yashinje biganjemo incuti za Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba barimo Minisitiri w’imari, David Bahati, Minisitiri w’Uburinganire, Frank Tumwebaze, umuyobozi w’uruganda rwa Movit, Simpson Birungi, abayobozi bakuru ba MTN Uganda na Gen Kale Kayihura.
Abandi bashinjwe gukorana n’u Rwanda ni Brigadier Charles Bakahumura wahoze ayobora CMI, William Muhairwe wahoze ayobora NWSC (Ikigo cya Uganda gishinzwe amazi), Col Julius Mbaine, Col Paul Muwonge na Minisitiri Chris Baryomunsi.
Raporo mpimbano ya Odongo yavugaga ko Tumwebaze na Bahati bahaye u Rwanda miliyoni z’amadorali yo kurufasha kuboboka abatishoboye mu gihe cya Covid-19, gusa bombi bavuze ko ibyo bashinjwa ari ‘ibihimbano’.
Amakuru avuga ko ibyavuzwe byose byacuriwe muri ISO ivugwaho gucura ibinyoma bitabarika.
Iby’ibinyoma bicurirwa muri uru rwego biherutse gushyirwa ahagaragara n’uwari umuyobozi mukuru warwo ushinzwe tekinike mu ishami ry’ikoranabuhanga, Alfred Idusso, wavuze ko Odongo ari we wahimbaga amakuru y’ibinyoma yifashishije ikoranabuhanga, akabyifashisha nka gihamya ku byaha bitigeze bibaho.
Mu ibaruwa Idusso yanditse yegura, yatanze urugero rw’amajwi yahimbwe na Odongo agamije gushyira urupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi kuri Gen. Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda na Herbert Muhangi wahoze ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibyaha by’udutsiko muri iyo Polisi.
Amajwi Odongo yahimbye yayise ikiganiro cyo kuri terefoni Kayihura yagiranye na Muhangi bapanga kwica Kaweesi, gusa iperereza rigaragaza ko ari amacurano.
Muri 2017 ho Simon Odongo yabeshye abarimo Perezida Museveni, ko Keith Muhakanizi na Jim Muhwezi bibye miliyoni $38 bakazohereza muri Malaysia, gusa biza kugaragara nanone ko yabeshyaga.


