Abavandimwe babiri b’Abanya-Uganda barimo n’umusirikare w’iki gihugu, batawe muri yombi na Polisi ya kiriya gihugu bazira kwica nyina ubabyara bashinja kuroga.
Uyu musirikare ni ufite ipeti rya Private wishe nyina, yitwa Saul Kyalimpa, akaba abarizwa muri diviziyo ya kabiri ikorera i Mbarara. Akurikiranweho icyaha cyo kwica nyina ari kumwe na murumuna we witwa Innocent Guma.
Uruhare rw’aba bombi mu rupfu rw’umubyeyi wabo, rwemejwe na Patrick Ipio, umuyobozi wa Polisi ya Uganda mu karere ka Rwampara biciyemo nyina.
Upio yagize ati” Abayobozi (ba Polisi) bihutiye kugera ahabereye icyaha, basanga urugi rw’umuryango w’aho Barimpa (nyina w’uwo musirikare) yari atuye rufungiye hanze. Mu kurumena, abapolisi basanze ikizinga cy”amaraso ku butaka, amaraso yanatarukiye ku nkuta. Uwo mugore yari yishwe mu ijoro ryari ryabanje, ariko umurambo we ntabwo wari uhari.”
Upio yavuze ko ubwo bariya bavandimwe babiri batabwaga muri yombi, Guma yavuze ko yacagaguye nyina mo ibice mbere yo kumutwika akoreshehe peteroli.
Opio yavuze ko bagikomeje iperereza ngo bamenye neza uwatwitswe niba ari Barimpa wa nyawe. Umuyobozi muri kariya gace yavuze ko yari afite amakuru y’uko bariya bavandimwe bombi bashinjaga nyina ubabyara kuba umurozi, bijyana n’uko yari yararoze umuvandimwe wabo, mbere yo gupfira mu m
panuka y’imodoka muri Qatar.
Uyu muyobozi yavuze ko bariya bombi ngo bari bakiriye amakuru y’uko nyina ubabyara ngo na bo yenda kubica, ari yo mpamvu bahisemo kumwivugana.


