Urukiko rwo mu karere ka Kabale ejo ku wa Gatatu rwakatiye uwitwa Felix Byamukama igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo kumuhamwa n’icyaha cyo kwica ingagi ku bushake.
Nkuko bitangazwa n’ibitangazamuru bitandukanye byandikirwa muri Uganda, ingagi yishwe ni iyitwa Rafiki ikaba ari imwe mu zigize umuryango wa Silverback.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena nibwo abashinzwe kurinda Pariki ya Virunga, batangaje ko ingagi yari ihagarariye umuryango wa Silverback yapfuye bitunguranye.
Felix Byamukama wiyemerera icyaha , urukiko rwamuhamije ibindi byaha bitatu birimo, kuvogera icyanya cyakomwe na leta , Kwica ku bushake inyamaswa zikomye bityo urukiko rwanzura ko agomba gufungwa imyaka 10.
Imiryango irengera inyamaswa yashyize igitutu ku nzego zikora iperereza aha muri Uganda, hagamijwe gutahura uwaba yihishe inyuma y’uyu mugambi wo kwica inyamaswa z’ishyamba zirimo iyo ngagi.
Kugeza ubu muri Uganda habarurwa ingagi zirenga 1,000 . Inyinshi muri izi ngagi zibarizwa mu gace k’ibirunga gahuza Uganda, u Rwanda, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uganda kandi iherutse gutangaza impungenge itewe no kwiyongera kw’ibikorwa byo gushimuta inyamaswa, aho yavuze ko Mu mezi ya “Guma mu Rugo” ibyaha byo kwica inyamaswa byazamutse bikagera kuri 300.



2 Responses
Uganda: Yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira kwica ingagi
Muraho, turabashimiye kubyiyi nkuru ijyanye n’ibihano kubantu babangamira urusobe rw’ibinyabuzima.Gusa muri Uganda imibare igaragaza ko bafite ingagi ziri munsi 1000.( ibarura ryakozwe 2019).
Uganda: Yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira kwica ingagi
Muraho, turabashimiye kubyiyi nkuru ijyanye n’ibihano kubantu babangamira urusobe rw’ibinyabuzima.Gusa muri Uganda imibare igaragaza ko bafite ingagi ziri munsi 1000.( ibarura ryakozwe 2019).