Rutahizamu Mohamed Salah yasabwe n’umusifuzi amahirwe yo kuyobora umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ikipe y’Iyihugu cye cya Misiri yaraye itsinzwemo na Sénégal, undi arabyanga.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Sénégal yatsinze Misiri kuri Penaliti 4-2, yegukana ku nshuro ya mbere Igikombe cya Afurika cyaberaga muri Caméroun.
Rutahizamu Sadio Mané wari wahushije Penaliti ku munota wa karindwi w’umukino ni we wateye Penaliti yahesheje Sénégal igikombe, nyuma y’uko iminota 120 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ni iminota yaranzwe n’amakosa menshi dore ko umusifuzi Victor Gomes wayoboye uyu mukino yasifuye amakosa 53.
Mu gihe Mané yigaragazaga cyane muri uyu mukino, mugenzi we Mohamed Salah bakinana muri Liverpool nyiyigeze agaragara cyane dore ko yateye amashoti abiri yonyine mu mukino wose.
Salah yagaragaye cyane aburanya umusifuzi kubera ibyemezo bimwe na bimwe yagiye afata ntabyishimire.
Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira Salah yongeye kujya mu matwi umusifuzi nyuma yo kutavuga rumwe ku cyemezo yari afashe.
Ni imyitwarire yarakaje cyane umusifuzi Victor Gomes, acecekesha uriya munya-Misiri, ibirenze ibyo amuhereza ifirimbi n’amakarita yari afite amusaba ko niba atishimiye ibyemezo yafataga yayobora uriya mukino.
Ni ubusabe Mo Salah yanze.
Icyemezo cy’umusifuzi Gomes cyatumye ashimwa na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kubera kudakangwa n’igitutu cya kiriya gihangange cya Liverpool yo mu Bwongereza.


