Umuyobozi w’Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces DĂ©mocratiques de LibĂ©ration du Rwanda, FDLR), Lt. Gen. Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor Rumuli yari agiye gusambanywa n’umwe mu basore bari kumwe na we mu modoka imutwaye ubwo yari agiye kwiga ibya gisirikare muri Ecole Royale Militaire mu Bubiligi. Umwe mu babaye muri FDLR mu myaka 10, utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije BWIZA ko iyi nkuru uyu mugabo yakundaga kuyigarukaho ubwo yabaga ari gutanga inyigisho cyane ku bya gikirisitu akagaruka ku bakoresha ibice by’umubiri icyo bitagenewe. Avuga ko puropaganda ijyanye n’idini ari bimwe by’ingenzi muri FDLR cyane ko hari na Aumonorie ibishinzwe. Uyu wavuganye na BWIZA avuga ko na we yayibayemo. Gen. Byiringiro ngo yababwiraga ko ibintu bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina yabibonyeho ubwo yari mu myaka 20 agiye kwiga ibya gisirikare. Ni ibihe akunda kuvuga ko ” Icyo gihe yaritereraga akarisama.” Ashaka kuvuga ko yari akiri muto, afite imbaraga. Yabivugagaho agira ati ” Ubwo nari ngiye mu Bubiligi ngiye kwiga, natwawe mu modoka nari ndi kumwe n’umugabo twari twicaranye. Yatangiye kunkorakora, nyuma mbona atangiye kunyegera ngo ansome. Nakomezaga kumwigizayo ariko ntabyemere…” Byiringiro yabwiraga abasirikare ko kugira ngo acike uyu mugabo washakaga kumufata ku ngufu byamusabye gusimbuka imodoka igenda. Ati ” Ubwo nabonye tugeze kuri dodani (hump), mfungura umuryango ndasimbuka, murokoka ntyo.” Uyu waganiriye na BWIZA ariko ngo ntiyiyumvishaga uko ibyo byashoboka mu myaka ya 1980. We avuga ko ” Yamenye ko ababana bahuje ibitsina babaho ari uko yitandukanyije na FDLR mu 2005, agasubira mu buzima busanzwe.” Yibuka ko Gen. Byiringiro yababwiraga ko batagomba gukoresha ibice by’umubiri icyo bitagenewe, ingingo yumvikanisha icyabaga kigambiriwe muri FDLR aho abarwanyi babaga batemerewe gushaka abagore. Gen. Byiringiro yabaye umuyobozi mukuru muri FDLR ubwo Umuryango w’Abibumbye ufatira bamwe mu bayobozi ba FDLR ibihano byo kudatembera, ndetse n’imitungo yabo mu mahanga igafatirwa. Byanagenwe ko igihe cyose bazatabwa muri yombi bazahita bashyikirizwa inkiko. Icyo gihe FDLR ikirita mu gutwi, yahise isimbuza mu buryo bwa baringa bamwe mu bayobozi bayo ba politiki n’aba gisirikare, ivanaho abafite ibyaha bakurikirayweho, hashyirwaho abadafte icyo babazwa. Uku ni ko Gen. Victor Byiringiro Rumuri yafashe ubuyobozi bukuru, asimbuye by’agateganyo Dr. Ignace Murwanashyaka ufungiwe mu Budage. Ecole Royale Militaire yo mu Bubiligi/Interineti

Umuyobozi wa FDLR, Lt. Gen. Rumuli aganiriza abarwanyi bashyize intwaro hasi mbere yo kujyanwa i Kanyabayonga/Interineti




2 Responses
Uko Gen. Byiringiro wa FDLR yari agiye gusambanywa ku ngufu
Iyi nkuru yawe ntacyo idufasha pe
Uko Gen. Byiringiro wa FDLR yari agiye gusambanywa ku ngufu
Iyi nkuru yawe ntacyo idufasha pe