Uko umwuka mubi wadutse hagati y’Umunyarwandakazi ukora kuri NTV na mugenzi we

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru ufite inkomoko mu Rwanda, akaba akora kuri Televiziyo ya NTV muri Uganda, Uwamahoro Lynda Ddane, yari amaze iminsi ari kurebana ay’ingwe n’umukobwa witwa Mutoni Etania, basanzwe bakorana avuga ko ashaka kumwirukanisha ku kazi, agatwara umwanya we.

Ibinyamakuru byandika amakuru y’imyidagaduro muri Uganda byari byatangaje ko Ndagire Edith uzwi nka Mutoni Ethania na Lynda bameranye nabi kandi ko bimaze ibyumweru bitari bike.

Kuri ubu biravugwa ko aba bombi bamaze kwiyunga. Aba bombi bajya gushwana byaturutse kuri za screenshots zashyizwe hanze n”uzwi nka Senga Acid, agaragaza ko Ethania agenda avuga nabi Lynda Ddane mu bandi bakobwa ndetse ko afitiye ishyari umwanya we mu kiganiro akora cyitwa The Beat.

Ibi bikimara kumenyekana, Uwamahoro yabaye nk’ugwa mu kantu ariko abanyamakuru bamubaza, akirengagiza, akigira nk’aho ntacyabaye.

Muri izo screenshots harimo aho Ethania yavugaga ko atumva uko Uwamahoro ahembwa kandi akenshi aba yasibye akazi, ubundi we akanakora yewe ntanahembwe.

Kuwa 8 Werurwe 2022, aba bombi bagaragaye mu kiganiro kimwe, banasuhuzanya nyuma baza no kwifotozanya. Bagize bati ” Twongeye kubagezaho abagore bashoboye aka gakino.”

Ugblizz ivuga ko bisghoboka ko ubu aba bombi baba babanye neza nyuma yo kumara amezi atari make badacana uwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *