Leta ya Ukraine yavuze ko i?mpunzi z’Abanya-Ukraine zidakwiye gutahuka mbere y’igihe cy’ubushyuhe buringaniye cy’urugaryi (spring/printemps), kugira ngo zifashe kugabanya igitutu kiri ku rwego rw’amashanyarazi nyuma y’urukurikirane rw’ibitero by’Uburusiya. M?uri Ukraine, igihe cy’urugaryi cyo mu mwaka wa 2023 kizatangira mu kwezi kwa gatatu kirangire mu kwezi kwa gatanu. M?inisitiri w’intebe wungirije Iryna Vereshchuk yagize ati: “Imiyoboro [y’amashanyarazi] ntabwo izabishobora [kubitaho].” Niko BBC yabitangaje. “?Murabibona ibyo Uburusiya burimo gukora. Ducyeneye kurokoka igihe cy’ubukonje bwinshi”. P?erezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibitero by’Uburusiya byo mu kirere byashenye igice kirenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’urwego rw’ingufu z’amashanyarazi rw’iki gihugu. Vereshchuk yavuze ko nubwo yifuza ko Abanya-Ukraine batahuka ku rugaryi, ari ingenzi ko birinda gutahuka muri iki gihe kuko “uko ibintu bimeze bizarushaho kuba bibi”. Y?ongeyeho ati: “Niba bishoboka, muri iki gihe mube mugumye mu mahanga”. U?bukungu bwa Ukraine bwarazahaye kuva intambara yatangira. Imibare BWIZA yabonye ivuga ko ubu habarurwa impunzi zisaga miliyoni ndwi z’Abanya- Ukraine.


